Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo wakora mu gihe urwaye

Icyo wakora mu gihe urwaye

 Ese waba waratunguwe n’uburwayi bukomeye? Ushobora kuba wiyumvisha ukuntu uburwayi butunguranye butera kwiheba, kumva unaniwe n’ukuntu kwivuza bitwara amafaranga menshi. Ni iki cyagufasha guhangana n’ibyo bibazo? Wafasha ute umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa inshuti igezweho n’uburwayi butunguranye? Nubwo Bibiliya atari igitabo cy’ubuvuzi, ikubiyemo inama z’ingirakamaro zagufasha kwihanganira imimerere urimo.

Inama zagufasha mu gihe urwaye

  •   Jya wivuza

     Icyo Bibiliya ivuga: “Abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.”—Matayo 9:12.

     Icyo wakora: Jya ushaka abaganga b’inzobere, niba ari ngombwa.

     Gerageza ibi: Jya wivuza neza uko ushoboye. Hari igihe byaba byiza wisuzumishije ku baganga batandukanye (Imigani 14:15). Jya uganira n’abaganga usobanukirwe neza ibyo bakubwira kandi ubasobanurire neza uko wumva umerewe (Imigani 15:22). Jya ushaka amakuru yerekeranye n’indwara yawe, hakubiyemo n’uko ivurwa. Iyo usobanukiwe neza indwara yawe bigufasha kwitega ibintu bishyize mu gaciro, bikakurinda guhangayika kandi ugafata imyanzuro myiza mu gihe wivuza.

  •   Jya ubungabunga ubuzima bwawe

     Icyo Bibiliya ivuga: “Imyitozo ngororamubiri ifite akamaro.”—1 Timoteyo 4:8, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

     Icyo wakora: Gukora siporo buri gihe bizatuma ugira ubuzima bwiza.

     Gerageza ibi: Jya ugira gahunda ihoraho yo gukora siporo, urye indyo yuzuye kandi usinzire bihagije. Nubwo uburwayi bushobora guhindura uko wari ubayeho, jya uzirikana ko nugira icyo ukora kugira ngo wite ku buzima bwawe uzarushaho kumererwa neza. Birumvikana ko ugomba kwimenya ukirinda gukora siporo yaguhuhura.

  •   Jya ushaka abantu bagufasha

     Icyo Bibiliya ivuga: “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.

     Icyo wakora: Inshuti zawe zishobora kugufasha guhangana n’uburwayi.

     Gerageza ibi: Ganiriza inshuti wizeye uyibwire ibikuri ku mutima. Nimuganira bizatuma wumva uruhutse kandi wishimye. Nanone inshuti n’abagize umuryango hari igihe baba bifuza kugufasha ariko batazi ibyo ukeneye. Jya ubasobanurira neza icyo wifuza ko bagufasha. Jya ushyira mu gaciro mu byo witega ku bandi kandi wishimire ibyo bagukorera. Nanone uge uzirikana ko nubwo inshuti zishobora kwishimira kugufasha, hari igihe zakora ibintu bikunaniza. Ubwo rero, jya wishyiriraho gahunda ubamenyeshe inshuro bagomba kugusura n’igihe bamara.

  •   Komeza kurangwa n’ikizere

     Icyo Bibiliya ivuga: “Umutima unezerewe urakiza, ariko umutima wihebye wumisha amagufwa.”—Imigani 17:22.

     Icyo wakora: Gukomeza kurangwa n’ikizere bizagufasha kudahangayika kandi bigufashe kwihanganira uburwayi.

     Gerageza ibi: Jya ugerageza guhuza n’imimerere urimo, wibande ku byo ushobora gukora aho kwibanda ku bintu birenze ubushobozi bwawe. Ntukigereranye n’abandi cyangwa ngo ushake gukora ibyo wakoraga ugifite amagara mazima (Abagalatiya 6:4). Jya wishyiriraho intego zishyize mu gaciro kandi zishoboka. Ibyo bizagufasha kurangwa n’ikizere (Imigani 24:10). Jya ukorera abandi ibyiza uko imimerere urimo ibikwemerera. Ibyishimo uzabonera mu gutanga bizakurinda kugira ibitekerezo bibi.—Ibyakozwe 20:35.

Ese Imana izagufasha kwihanganira uburwayi?

 Bibiliya igaragaza ko Yehova  a ashobora gufasha umuntu kwihanganira ibibazo by’uburwayi. Nubwo tutitega ko azadukiza mu buryo bw’igitangaza, twibonera ko Imana ishobora gufasha abayisenga ibaha ibi bikurikira:

 Amahoro. Yehova ashobora gutanga “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose” (Abafilipi 4:6, 7). Ayo mahoro atuma umuntu atuza ntaheranwe n’imihangayiko. Abantu basenga Imana kandi bakayibwira ibibahangayikishije ibaha amahoro.—1 Petero 5:7.

 Ubwenge. Yehova ashobora kuduha ubwenge butuma dufata imyanzuro myiza (Yakobo 1:5). Umuntu abona ubwo bwenge iyo yize amahame yo muri Bibiliya kandi akayashyira mu bikorwa.

 Ibyiringiro by’igihe kizaza. Yehova adusezeranya ko mu gihe kizaza, “nta muturage uzavuga ati: ‘ndarwaye’” (Yesaya 33:24). Ibyo byiringiro byafashije abantu benshi kurangwa n’ikizere nubwo bari barwaye.—Yeremiya 29:11, 12.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana riboneka muri Bibiliya.—Zaburi 83:18.