Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY MU RURIMI RW’AMARENGA

Gukoresha Playlists

Gukoresha Playlists

Koresha playlists ushyira hamwe videwo zose uzakoresha mu materaniro, izo uzakoresha wiyigisha cyangwa mu murimo wo kubwiriza.

 Ongera videwo ku playlist

  1. Fungura videwo maze ukande ahanditse ngo Ongera videwo ku playlist.

  2. Kanda ku kamenyetso ka videwo wifuza kongeraho. Ako kamenyetso kaba ari aka videwo runaka urugero nk’iy’umurongo umwe wo muri Bibiliya.

  3. Kanda ahanditse ngo Nabirangije.

  4. Hitamo playlist usanzwe ukoresha, cyangwa ukande ahanditse ngo Kora Playlist maze wandike izina rya playlist nshya.

IKITONDERWA: Niba ushaka kongera videwo yose kuri playlist, kanda ahanditse ngo Ibindi maze wongere ukande kuri Ongera videwo ku playlist.

 Gukata videwo

Niba ushaka guhitamo igice gito cya videwo iri kuri playlist koresha akamenyetso ko Gukata. Nufungura playlist hazafunguka gusa agace wakase.

  1. Fungura videwo iri kuri playlist.

  2. Kanda ahanditse ngo Gukata.

  3. Kurura akamenyetso kari ibumoso n’akari uburyo aho uri bukatire videwo.

  4. Kanda ahanditse ngo Fungura kugira ngo urebe agace wakase.

  5. Kanda ahanditse ngo Nabirangije kugira ngo ubike ibyo wakase.

IKITONDERWA: Videwo wakaze igaragazwa n’karongo k’ibara ry’umuhondo w’ijimye riri munsi y’agafoto.

 Gira icyo uhindura kuri playlist playlist

Guhindura izina

Niba ushaka guhindura izina rya playlist, kanda ahanditse ngo Hindura izina.

Niba ushaka guhindura izina rya videwo iri kuri playlist, kanda ahanditse ngo Ibindi maze ukande kuri Hindura izina. Zirikana ko izina rizahinduka ari iryo kuri playlist wahisemo.

Kongera gutondeka

Niba hari icyo ushaka kwimura kubiri kuri playlist, gikandeho ukomeze ugifateho ugikurure ukijyanga aho ushaka kugishyira.

Gusenya amatsinda

Niba washyize utumenyetso twinshi dukurikiranye kuri videwo (urugero nk’imirongo ikurikirana yo mu gice kimwe cyo muri Bibiliya), dushyirwa hamwe kuri playlist. Niba ushaka kudutandukanya kanda ahanditse ngo Ibindi maze uhitemo Vana mu itsinda.

Ibindi wakora

Ushobora kugaragaza ibyo wifuza gukora kuri buri videwo mu ziri kuri playlist. Iyo ufunguye videwo iri kuri playlist, ku kamenyetso kagaragaza ibindi wakora, uzajya uhabona ibindi wakora videwo irangiye:

  • Komeza: Fungura videwo ikurikiraho.

  • Hagarika: Usubire kuri playlist.

  • Kuruhuka: Hagarikira aho videwo irangiriye.

  • Kwisubizamo: Gukongera gusubizamo videwo.