Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY MU RURIMI RW’AMARENGA

Kongera umwanya ku bubiko bwo ku gikoresho cyawe

Kongera umwanya ku bubiko bwo ku gikoresho cyawe

Koresha uburyo bukurikira buboneka kuri porogaramu ya JW LIBRARY, kugira ngo wongere umwanya ku bubiko bw’igikoresho cyawe.

 Hitamo rezorisiyo ya videwo

Niba ushaka kuvanaho videwo, banza uhitemo rezorisiyo yayo. Mu gihe ushaka gukoresha neza ububiko bwawe hitamo umubare muto wa rezorisiyo. Niba wari usanzwe warayikuyeho ushobora kuyisiba ukongera ukayivanaho kuri rezorisiyo nto.

Inama: Kuri ekara nto, urugero nk’iya terefone rezorisiyo ya 360 igaragara neza. Kuri mudasobwa cyangwa tereviziyo rezorisiyo ya 720 ni yo nziza.

 Fungurira videwo kuri interineti

Niba ku gikoresho cyawe usigaranyeho umwanya muto jya urebera videwo kuri interineti aho kuzivanaho. Igikoresho cyawe kigomba kuba gifite interineti.

  • Kugira ngo urebere videwo kuri interineti kanda muri videwo.

  • Niba ushaka kureba videwo ikindi gihe uzaba udafite interineti kanda ahanditse ngo Vanaho. Niba uri muri Bibiliya kanda maze ukomeze ufate (cyangwa ukande buto y’iburyo) umurongo kugira ngo ubone urutonde rwa rezorisiyo ya videwo.

 Siba videwo wavanyeho

Nyuma y’igihe ushobora kubora ko ku gikoresho cyawe hari videwo utagikunda gukoresha. Kurikiza intambwe zikurikira kugira ngo ubone videwo utagikoresha kandi uzisibe:

  1. Jya ahanditse ngo Ibyasohotse cyangwa kuri Videwo n’amajwi maze ukande ku Ibyavanyweho.

  2. Kanda ahanditse ngo Bitondeke ukurikije maze uhitemo uburyo. Uburyo bw’Ibinini butondeka videwo zihereye ku nini. Uburyo bw’Ibidakunze gukoreshwa butondeka videwo zihereye ku zo warebye gake.

  3. Kugira ngo usibe videwo kanda ahanditse ngo Ibindi maze ukande kuri Siba.

 Videwo wavanyeho zibike ahandi

Hari ibikoresho bigufasha kuzigama kububiko bwabyo maze videwo ukazibika kuri disiki cyangwa ku bundi bubiko.

  1. Jya muri Setingi.

  2. Kanda kuri, videwo ugiye kuvanaho yibike ku.

  3. Hitamo aho videwo wavanyeho zizajya zibika.

Kuva ubwo, videwo yose uzajya uvanaho izajya yibika kuri ubwo bubiko bushya. Videwo wavanyeho mbere zo zizaguma aho ziri.

Ku bikoresho bya Windows, ububiko bwabyo bwo nti buba buri mu bwo wahitamo. Niba utari kubona aho washyira ibyo wavanyeho, kora ibi bikurikira:

  1. Fungura File Explorer maze uhitemo ahanditse View.

  2. Kanda kuri Navigation Pane, maze urebe ko kuri Show Libraries hari akamenyetso.

  3. Kongera Libraries ku rutonde rw’aho ubika fayiro, jya kuri Videwo maze ukande kuri buto y’iburyo wongere ukande kuri Properties.

  4. Ongera aho ushaka kuzajya ubika ibyo wavanyeho ku rutonde rwa Library Locations.