Soma ibirimo

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 5: Nzeri 2015—Gashyantare 2016)

Amafoto y’i Warwick (Igice cya 5: Nzeri 2015—Gashyantare 2016)

Aya mafoto agaragaza ukuntu imirimo yo kubaka icyicaro gikuru gishya cy’Abahamya ba Yehova yagiye ikorwa, n’ukuntu abantu bitangiye gufasha muri iyo mirimo kuva muri Nzeri 2015 kugeza muri Gashyantare 2016.

Reba uko amazu y’i Warwick azaba ameze igihe azaba yuzuye. Dore uko akurikirana:

  1. Igaraji

  2. Parikingi y’abashyitsi

  3. Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

  4. Inzu y’amacumbi ya B

  5. Inzu y’amacumbi ya D

  6. Inzu y’amacumbi ya C

  7. Inzu y’amacumbi ya A

  8. Inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Tariki ya 7 Ukwakira 2015, ku kibanza cya Warwick

Iki kizifashishwa mu kubaka ikiraro cy’ahantu hakunze kuba isayo. Bifashishije amapine igihe bagipakururaga mu ikamyo.

Tariki ya 13 Ukwakira 2015, ku nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Ibyatsi biteye ku gisenge, bigenda bihindura ibara bitewe n’ibihe by’umwaka, urugero nko mu itumba. Ku bisenge by’amazu hateye ubwoko cumi na butandatu bw’ibyo byatsi. Gutera ibyatsi nk’ibyo ku bisenge, birinda isuri y’amazi ava ku bisenge by’amazu, bikagabanya n’amafaranga agenda ku mashanyarazi.

Tariki ya 13 Ukwakira 2015, inzu y’amacumi ya D

Umubaji utunganya utubati two mu gikoni, mu nzu y’amacumbi. Mu mpera za Gashyantare 2016, ababaji bari barangije gushyira mu byumba utubati two mu bikoni tugera kuri 60 ku ijana.

Tariki ya 16 Ukwakira 2015, ku nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abahanga mu mashanyarazi barimo bashyiraho amatara azajya amurikira ikirango cya Watch Tower.

Tariki ya 21 Ukwakira 2015, ku nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umunara n’aho binjirira mu nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo, biba bimurikiwe nijoro. Umuntu ahagaze muri uwo munara, ashobora kureba mu kibanza cy’i Warwick cyose no mu nkengero zacyo.

Tariki ya 22 Ukwakira 2015, ku kibanza cy’i Warwick

Abubatsi barimo bategura aho bazacisha umuhanda w’imodoka z’ubutabazi, bahashyira beto. Hari n’ibintu babaye bashyize ku mukingo kugira ngo bizawurinde gutenguka, mu gihe bazaba buhubaka.

Tariki ya 9 Ugushyingo 2015, ku nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abubatsi bashyira ku nzu amabati atuma urumuri rwo mu kirere rugaragara mu nzu, hejuru y’ahazashyirwa icyuma kizamura bantu kikanabamanura. Amabati nk’ayo yashyizwe ahantu cumi na hamwe, ku buryo bituma urumuri rusanzwe rubonesha mu nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo.

Tariki ya 16 Ugushyingo 2015, Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Umuntu usudira urimo akata itiyo yifashishije imashini ikoresha umwuka wa ogisijeni.

Tariki ya 30 Ugushyingo 2015, ku nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umwubatsi urimo ashyira amakadiri ku idirishya. Ibyo nibirangira hazakurikiraho gushyiramo amadirishya.

Tariki ya 17 Ukuboza 2015, ku kibanza cya Warwick

Abubatsi barimo basasa amapave mu mbuga, mu gihe cy’imvura. Ku ruhande rw’ibumoso, bahashashe ibintu bikozwe muri plasitiki, hagamijwe kwirinda isuri.

Tariki ya 24 Ugushyingo 2015, ku kibanza cya Warwick

Abakozi bakurura urutsinga rucamo umuriro uringaniye, barwohereza ahantu hagaburira amazu y’i Warwick.

Tariki ya 5 Mutarama 2016, ku nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Umwubatsi urimo gusoza igisenge cy’aho abanyamaguru baca, hagati ya parikingi y’abashyitsi n’inzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo. Icyo gisenge kizajya kirinda abashyitsi imvura n’urubura.

Tariki ya 5 Mutarama 2016, Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Umutekinisiye urimo guhindura porogaramu z’imashini zishyusha amazi. Hamaze gushyirwaho imashini enye zose.

Tariki ya 8 Gashyantare 2016, ku nzu y’ibiro ikorerwamo n’indi mirimo

Abakanishi bashyira aho bamesera imashini zumutsa imyenda. Imashini nto muri zo, ishobora kujyamo imyenda ipima ibiro 6, na ho inini ikajyamo ipima ibiro 45. Imashini zimesa zo zizashyirwa ku rukuta rw’ibumoso.

Tariki ya 8 Gashyantare 2016, i Tuxedo

Gerrit Lösch, wo mu Nteko Nyobozi, ayobora icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kigenewe abagize umuryango wa Beteli. Abakozi bakorera i Warwick bakurikirana iyo porogaramu bari aho bacumbitse.

Tariki ya 19 Gashyantare 2016, inzu y’amacumbi ya A

Abakora mu rwego rushinzwe gutunganya mu mazu, bazanye itapi yo gushyira mu nzu. Hatumijwe itapi ifite metero kare 65.000 yo gushyira mu mazu y’i Warwick.

Tariki ya 22 Gashyantare 2016, ku kibanza cya Warwick

Hagati ya Nzeri 2015 na Gashyantare 2016, ni bwo hatanzwe uburenganzira bwo kuba mu nzu y’amacumbi ya C na D, ku buryo abakozi bashobora kuzicumbikamo. Ibyuma bizamura abantu bikanabamanura byarangije kubakwa. Kubaka inzira zihuza amazu y’amacumbi no gusasamo amapave byararangiye. Kubera ibihe by’imbeho, byabaye ngombwa ko ubusitani buterwa mbere y’igihe cyari cyarateganyijwe.

Tariki ya 24 Gashyantare 2016, Inzu Urwego Rushinzwe Kwita ku Mazu n’Ibikoresho ruzakoreramo, ikaba irimo na parikingi y’abagize umuryango wa Beteli

Umukozi wo mu ikipe y’abakora purafo ahagaze ku byuma bituma ayigeraho, kugira ngo abone uko ashyiraho ibyuma bizayifata. Urwego rushinzwe gutunganya purafo n’inkuta rukora amakadiri, rugakora ibintu bigabanya urusaku, rugashyiraho inkuta kandi rukazinogereza, rugatera igishahuro kandi rugashyira mu nkuta ibintu birinda inzu gukongorwa n’umuriro.