Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

U Butaliyani

Mu wa 2011, amagare ni yo yaguzwe cyane kurusha imodoka mu Butaliyani. Zimwe mu mpamvu zishobora kuba zarabiteye ni ihungabana ry’ubukungu, izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ikiguzi cyo kwita ku modoka. Ku rundi ruhande, kwita ku igare ntibihenda, kurigendaho ntibigoye kandi ntirirushya.

Arumeniya

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwahamije leta ya Arumeniya icyaha cyo kubangamira uburenganzira bw’abasore 17 b’Abahamya ba Yehova. Abo basore bari barafunzwe bazira ko banze gukora imirimo ya gisivili yagenzurwaga n’abasirikare. Leta yategetswe guha indishyi abo basore uko ari 17, no gutanga amagarama y’urukiko.

U Buyapani

Muri icyo gihugu, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bana bibasiwe n’abagizi ba nabi ku miyoboro ya interineti ihuza abantu benshi, abagera kuri 63 ku ijana batigeze baburirwa n’ababyeyi babo. Mu bana 599 bahuye n’icyo kibazo, 74 ku ijana by’ababahohoteye bemeye ko bakoresheje izo mbuga bagamije kugirana imibonano mpuzabitsina n’abana batarageza ku myaka y’ubukure.

U Bushinwa

Kugira ngo imodoka zigabanuke mu mihanda, mu migi minini yo muri icyo gihugu basigaye bagabanya umubare w’imodoka baha ibyangombwa. Urugero, umugi wa Beijing ntuzongera guha ibyangombwa izirenze 240.000 buri mwaka. Mu bantu bagera kuri 1.050.000 bitabiriye tombola yo muri Kanama 2012 yo kwandikisha ibyangombwa by’imodoka, 19.926 ni bo bonyine babihawe, ni ukuvuga 1 kuri 53.