Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo wagombye kumenya ku birebana n’igicuri

Icyo wagombye kumenya ku birebana n’igicuri

UMUNTU agize atya ata ubwenge yikubita hasi. Umubiri we uragagaye, maze atangira kuzunguza umutwe no gutera amaguru n’amaboko. Niba uzi ko uwo muntu asanzwe arwara igicuri, ushobora kugira icyo umumarira mu gihe ugitegereje ko ahabwa ubundi bufasha. Reka dusuzume ibintu by’ibanze birebana n’iyo ndwara abantu bakunze kwibeshyaho.

Indwara y’igicuri iteye ite? Igicuri ni indwara y’ubwonko igira itya igafata umuntu agasambagurika. Iyo mimerere umuntu ashobora kuyimaramo iminota itarenze itanu. Iyo umuntu afite ibimenyetso byavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo, aba ari mu rwego rw’abantu bashobora kumara igihe kirekire basambagurika.

Ni iki gituma umuntu asambagurika? Abashakashatsi batekereza ko biterwa n’uko ingirabuzima fatizo z’ubwonko ziba zihererekanya amakuru ku muvuduko udasanzwe. Icyakora na n’ubu nta wuramenya impamvu nyayo ibitera.

Nakora iki mu gihe umuntu usanzwe arwara igicuri, asambaguritse akamara igihe kirekire? Hari igitabo cyavuze ko “mu gihe umuntu afashwe n’igicuri, abari hafi ye bagombye kumureka agatuza, bakareba gusa niba nta kintu gishobora kumukomeretsa cyangwa kikaba cyamubuza guhumeka.” Ku rundi ruhande, icyo gitabo gikomeza kigira kiti “mu gihe umurwayi asambaguritse iminota irenze itanu, cyangwa agahita yongera gusambagurika nyuma yo kuzanzamuka, cyangwa se ntagarure ubwenge nyuma y’iminota mike azanzamutse, wagombye guhamagaza ambilansi.”—The Encyclopedia of the Brain and Brain Disorders.

Wafasha ute umuntu ufashwe n’igicuri? Jya umusegura ikintu cyoroheje, kandi wigizeyo ibintu bishobora kumukomeretsa. Namara kuzanzamuka, ujye umuhindukiza aryamire urubavu nk’uko byagaragajwe ku mashusho ari kumwe n’iyi ngingo.

Wakora iki mu gihe umurwayi agaruye ubwenge? Mbere na mbere, mwizeze ko nta kibazo gihari, hanyuma umuhagurutse, maze umujyane ahantu yaruhukira. Iyo abarwayi benshi bamaze kuzanzamuka baba bari mu rujijo cyangwa se bakagira ibitotsi. Abandi bo bahita bakira ako kanya, bagakomeza gukora imirimo bari barimo mbere yo gufatwa n’igicuri.

Ese umuntu wese ufashwe n’igicuri ata ubwenge kandi agasambagurika? Oya. Hari abagira isereri bagasa n’abataye ubwenge mu gihe gito ariko ntibiture hasi. Ibyo byo bimara igihe gito cyane, kandi nta ngaruka bigira ku murwayi. Icyakora muri abo badasambagurika ngo bikubite hasi, hari abasa n’abataye ubwenge kandi ibyo bikamara iminota runaka. Umurwayi ashobora kumara umwanya agendagenda mu cyumba, akurura imyenda ye cyangwa akitwara nk’uwataye umutwe.  Iyo ibyo birangiye, ashobora kumva ameze nk’uwataye ubwenge.

Abantu bafatwa n’igicuri biyumva bate? Birumvikana ko abo bantu baba bafite ubwoba bibaza igihe kizabafatira n’aho kizabafatira. Ibyo bishobora gutuma birinda ikintu cyabahuza n’abandi, kugira ngo badakorwa n’isoni.

Wafasha ute umuntu ukunda gufatwa n’igicuri? Jya umutera inkunga yo kudahisha uko yiyumva kandi umutege amatwi. Mubaze icyo yifuza ko wamukorera mu gihe afashwe n’igicuri. Kubera ko abantu benshi bafite ikibazo cy’igicuri badashobora gutwara imodoka, ushobora kumusaba kumutwara mu modoka, cyangwa se akagutuma mu gihe hari ibyo akeneye.

Ese hari icyo umurwayi yakora kugira ngo agabanye incuro afatwa n’igicuri cyangwa anabyirinde? Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umurwayi afatwa n’igicuri, urugero nko guhangayika no kubura ibitotsi. Niyo mpamvu impuguke zivuga ko abarwayi bagombye gukora siporo buri gihe kugira ngo badakomeza guhangayika, kandi bakaruhuka bihagije. Nanone hari abo imiti yagiriye akamaro cyane.