Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ibintu bitatu amafaranga adashobora kugura

Ibintu bitatu amafaranga adashobora kugura

HARI ibintu utekerezaho ukumva bisa n’ibihabanye. Abantu bamwe baba bafite impungenge zo gutakaza akazi, inzu cyangwa amafaranga bahabwa y’ubwiteganyirize, nyamara ugasanga abenshi muri bo barakoresha amafaranga bafite bagura ibintu byose bifuza.

Abo bantu baba biteza abamamaza ibicuruzwa, kuko bakoresha amayeri kugira ngo bakureshye, bakumvishe ko ugomba kugira inzu nini kurusha iyo wari ufite, imodoka nziza cyangwa imyambaro igezweho. Bakumvisha ko nubwo waba udafite amafaranga, bashobora kukuguriza ukazaba wishyura, ariko ukagera ku cyo wifuza. Abenshi baba bafite intego yo kugaragaza ko ari abasirimu nubwo baba bafite amadeni atagira ingano.

Ariko ntibatinda kubona ko bibeshye. Hari igitabo cyagize kiti “gufata inguzanyo kugira ngo ugure ibintu by’akataraboneka ugamije kugaragaza ko uri umusirimu, nta ho bitaniye no kunywa ikiyobyabwenge cya kokayine kugira ngo wumve umerewe neza. Mu mizo ya mbere, ibyo byombi bishobora gutuma wumva utuje kandi umerewe neza, ariko ibyo ntibitera kabiri. Byatinda byatebuka, bigeraho bikagutesha umutwe ugasigara utagira n’urwara rwo kwishima.”—The Narcissism Epidemic.

Bibiliya igaragaza neza ko ‘kurata ibyo utunze’ ari ubupfapfa (1 Yohana 2:16). Icyo tugomba kumenya ni uko gukabya gukunda ubutunzi bituma tutamenya ibintu by’ingenzi mu buzima, ibyo bintu bikaba bidashobora kugurwa amafaranga. Reka dusuzume bitatu muri byo.

 1. UMURYANGO WUNZE UBUMWE

Umukobwa w’umwangavu witwa Brianne * wo muri Amerika abona ko se aha agaciro kenshi akazi akora n’amafaranga ahembwa. Yaravuze ati “mu by’ukuri iwacu nta cyo tubuze, ariko ntitujya tubona papa kuko ahora mu ngendo. Yego aba afite akazi kenshi, ariko natwe tuba tumukeneye.”

Ibaze uti “ni iki gishobora kuzatuma se wa Brianne yicuza? Gushyira imbere ibyo gushaka ubutunzi bizagira izihe ngaruka ku mishyikirano agirana n’umukobwa we? Ni iki umuryango we ukeneye kiruta amafaranga?”

Amahame ya Bibiliya watekerezaho:

  • “Gukunda amafaranga ni yo ntandaro y’ibibazo by’ubwoko bwose. Hari abantu bayashakishije cyane . . . bibakururira imibabaro myinshi.”—1 Timoteyo 6:10, Contemporary English Version.

  • “Ibyiza ni ukugaburirwa isahane y’imboga mu rukundo kuruta kugaburirwa ikimasa cy’umushishe mu rwango.”—Imigani 15:17.

Umwanzuro: Amafaranga ntashobora kugura ubumwe bw’abagize umuryango. Kumarana igihe n’abagize umuryango wawe, kubakunda no kubitaho by’ukuri ni byo bituma mwunga ubumwe.—Abakolosayi 3:18-21.

 2. UMUTEKANO NYAKURI

Umukobwa w’imyaka 17 witwa Sarah, yaravuze ati “mama ahora ambwira ko ngomba gushaka umugabo ufite amafaranga menshi kandi nkagira umwuga niga, uzatuma nibeshaho igihe umugabo wanjye azaba adafite amafaranga. Nta kindi aba atekereza, uretse gushakisha ifaranga.”

Ibaze uti “iyo ntekereje ku gihe kizaza, ni ibihe bintu numva ko byagombye kumpangayikisha? Ni ryari nshobora guhangayikishwa birenze urugero n’ikintu gikwiriye kugeza ubwo kimpahamura? Nyina wa Sarah yagombye kuba yarakoze iki, kugira ngo agire umukobwa we inama ikwiriye yamufasha kuzabona ikimutunga?”

Amahame ya Bibiliya watekerezaho:

  • “Nimureke kwibikira ubutunzi mu isi, aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba.”—Matayo 6:19.

  • ‘Ntimuzi uko ejo ubuzima bwanyu buzaba bumeze!’—Yakobo 4:14.

Umwanzuro: Kurundanya amafaranga ushaka kwizigamira, si byo bizatuma ugira icyizere cyo kuzabaho neza. N’ubundi kandi, amafaranga ashobora kwibwa. Uretse n’ibyo kandi, ntashobora kugukiza indwara cyangwa kukurinda urupfu (Umubwiriza 7:12). Bibiliya yigisha ko kumenya Imana n’umugambi wayo ari byo bitanga umutekano nyakuri.—Yohana 17:3.

 3. KUNYURWA

Umukobwa w’imyaka 24 witwa Tanya yaravuze ati “ababyeyi banjye bandeze bantoza kugira imibereho yoroheje. Jye n’undi twavukanye turi impanga twagize imibereho irangwa n’ibyishimo, nubwo akenshi twabaga dufite ibintu by’ibanze gusa.”

Ibaze uti “ni iki gishobora gutuma umuntu atanyurwa n’ibintu by’ibanze afite? Ni uruhe rugero uha abagize umuryango wawe kugira ngo ubereke imitekerereze bakwiriye kugira ku birebana n’amafaranga?”

Amahame ya Bibiliya watekerezaho:

  • “Niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.”—1 Timoteyo 6:8.

  • “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.

Umwanzuro: Hari ibindi bintu dukenera mu buzima biruta amafaranga cyangwa ibyo ashobora kugura. N’ubundi kandi Bibiliya yaravuze iti “niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Kugira ngo umuntu anyurwe by’ukuri, ni uko yabona ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi, urugero nk’ibi bikurikira:

  • Kuki turi ku isi?

  • Ni iki igihe kizaza kiduhishiye?

  • Nakora iki kugira ngo mbone ibintu byo mu buryo bw’umwuka nkeneye?

Abahamya ba Yehova ari bo banditsi b’iyi gazeti, biteguye kugufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo. Ushobora kuvugana n’abo mu gace k’iwanyu cyangwa ukabashakira ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw.

^ par. 8 Muri iyi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.