Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | UKO WAKWIMAKAZA AMAHORO IWAWE

Wakora iki ngo wimakaze amahoro mu muryango wawe?

Wakora iki ngo wimakaze amahoro mu muryango wawe?

ESE Bibiliya ishobora kugufasha kwimakaza amahoro iwawe? Dore inama itanga n’ibitekerezo abantu batandukanye batanze, bavuga uko yabafashije. Igihe uraba ubisuzuma, ugerageze gutahura icyagufasha kubana amahoro n’uwo mwashakanye no kumukunda urukundo rudashira.

AMAHAME YO MURI BIBILIYA YAGUFASHA KWIMAKAZA AMAHORO

ITOZE GUHA AGACIRO UWO MWASHAKANYE

“Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ubushyamirane cyangwa kwishyira imbere, ahubwo mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta, mutita ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.”Abafilipi 2:3, 4.

“Ni ngombwa kubona ko uwo mwashakanye ari uw’agaciro kuruta abandi bose ndetse nawe ubwawe.—C. P., umaze imyaka 19 ashatse.

JYA UMUTEGA AMATWI KANDI WAKIRE IBITEKEREZO BYE

‘Ujye ukomeza ubibutse be kuba ba gashozantambara, ahubwo babe abantu bashyira mu gaciro kandi bagaragaze ubugwaneza bwose ku bantu bose.’Tito 3:1, 2

“Iyo ushubije uwo mwashakanye mu ijwi rituje, bibarinda intonganya. Jya wirinda rero kumukeka amababa kandi wite ku bitekerezo bye, nubwo mwaba mutabyumvikanaho.”—P. P., umaze imyaka 20 ashatse.

JYA WIHANGANA KANDI UGWE NEZA

“Iyo wihanganye ushobora kwemeza umuyobozi, kandi ururimi rurangwa n’ineza rushobora kuvuna igufwa.”Imigani 25:15.

“Nubwo ibibazo bitabura mu rugo, uko mubiganiraho ni byo bizabafasha kubikemura. Bityo rero, mukwiriye kwihanganirana.”—G. A., umaze imyaka 27 ashatse.

NTUKITABAZE INKONI CYANGWA IBITUTSI

“Mwiyambure ibi byose: umujinya, uburakari, ububi no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.” Abakolosayi 3:8.

“Nshimishwa cyane n’ukuntu umugabo wanjye azi kwifata. Buri gihe aratuza kandi ntajya antuka cyangwa ngo ankankamire.”—B. D., umaze imyaka 20 ashatse.

JYA UBABARIRA KANDI UKEMURE IBIBAZO VUBA

“Mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi.”Abakolosayi 3:13.

“Iyo umuntu arakaye, gutuza ntibimworohera. Ibyo bishobora gutuma avuga cyangwa agakora ikintu kibabaza uwo bashakanye. Icyo gihe rero, ni ngombwa kubabarirana. Iyo mutababariranye, urugo rurasenyuka.”—B., umaze imyaka 34 ashatse.

JYA WIRINDA UBWIKUNDE KANDI UTANGE UTITANGIRIYE ITAMA

“Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa. . . . kuko urugero mugeramo ari rwo namwe bazabagereramo.”Luka 6:38.

“Umugabo wanjye azi ibinshimisha kandi akunda kuntungura akampa impano. Ibyo bituma nkora uko nshoboye kugira ngo mushimishe. Mu rugo rwacu duhora duseka kandi twishimye.”—H. K., umaze imyaka 44 ashatse.

KOMEZA KWIMAKAZA AMAHORO IWAWE

Imiryango yagiranye ikiganiro na Nimukanguke! ni mike cyane. Hari indi miryango ibarirwa muri za miriyoni Bibiliya yafashije kugira urugo rwiza. * Hari abantu batari babanye neza mu miryango yabo , ariko baje kwibonera ko kwimakaza amahoro bibafasha kurwubaka. Nk’uko Bibiliya ibivuga “abimakaza amahoro bagira ibyishimo.” —Imigani 12:20.

^ par. 24 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana no kugira urugo rwiza, reba igice cya 14 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Kiboneka no kuri www.mr1310.com/rw. Nanone reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > INAMA ZIGENEWE UMURYANGO.