Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ifi ihinduranya amabara

Ifi ihinduranya amabara

HARI ifi ifite amaboko ku mutwe (Sepia officinalis) ishobora kwiyoberanya igahinduranya amabara, kugira ngo abantu batayibona. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo fi ishobora “guhindura imiterere y’uruhu rwayo mu buryo bwinshi, kandi ibyo ikabikora mu kanya nk’ako guhumbya.” Ni irihe banga ikoresha?

Suzuma ibi bikurikira: Iyo fi ihinduranya amabara ikoresheje ingirabuzimafatizo zihariye ziba munsi y’uruhu. Izo ngirabuzimafatizo zifite udufuka turimo utuntu twinshi dutanga amabara, tukaba dukikijwe n’imikaya. Iyo iyo fi ishatse kwiyoberanya, ubwonko bwayo bwohereza ubutumwa butuma ya mikaya izengurutse twa dufuka yegerana. Hanyuma twa dufuka na twa tuntu dutanga amabara bikituga, ubwo iyo fi igahita ihindura ibara n’imiterere yayo. Nanone iyo fi ikoresha ubwo buhanga ireshya indi cyangwa hari ubutumwa ishaka gutanga.

Abahanga bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza, bakoze uruhu ruhinduranya amabara rumeze nk’urw’iyo fi. Bahagitse utudisiki tw’umukara hagati y’utuntu tumeze nk’imikaya y’ayo mafi, hanyuma bashyira umuriro w’amashanyarazi kuri urwo ruhu rukituga, maze rukabyiga utwo tudisiki tw’umukara na two tukaguka. Iyo bimaze kumera bityo, urwo ruhu rurijima rugahindura ibara.

Injenyeri Jonathan Rossiter ukora ubushakashatsi kuri ayo mafi, yavuze ko “imiterere y’iyo fi itangaje kandi ko ishobora kuzatuma abantu bakora imyenda ihindura ibara mu masegonda make.” Yakomeje avuga ko abantu bashobora kwambara imyenda yadozwe bahereye ku bushobozi iyo fi ifite bwo kwiyoberanya cyangwa bakabikora nk’umuderi.

Ubitekerezaho iki? Ese iyo fi ihinduranya amabara yararemwe, cyangwa yabayeho binyuriye ku bwihindurize?