Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Nabona nte incuti nziza?

Nabona nte incuti nziza?

AHO IKIBAZO KIRI

Ubu ushobora gushyikirana n’abantu benshi kandi mu buryo bworoshye kuruta mbere bitewe n’ikoranabuhanga. Ariko burya ubucuti muba mufitanye ntibukomera. Hari umusore wagize ati “njya kubona nkabona incuti zinshizeho! Nyamara data afite incuti bamaranye imyaka myinshi.”

Kuki muri iki gihe nta wumarana kabiri n’incuti, cyangwa ngo ubwo bucuti bukomere?

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Ikoranabuhanga si shyashya. Urebye, ubutumwa bugufi, imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi n’ibindi nk’ibyo, bigamije gushimangira ubucuti bw’abantu batari kumwe. Ibiganiro byubaka byasimbuwe n’ubutumwa bugufi buza bwisukiranya. Hari igitabo cyavuze kiti “abantu ntibakiganira imbonankubone. Igihe abanyeshuri bamara kuri orudinateri kiruta kure icyo bamara baganira na bagenzi babo.”—Artificial Maturity.

Ushobora kwibwira ko ikoranabuhanga rishimangira ubucuti ufitanye n’abandi, ariko si byo. Brian * w’imyaka 22 yagize ati “vuba aha, ni bwo nabonye ko iyo nohererezanyaga ubutumwa na bagenzi banjye, buri gihe ari jye wafataga iya mbere. Ibyo byatumye mbihagarika ngira ngo ndebe ko hari abazibwiriza bakanyandikira. Mvugishije ukuri, ababikoze ni mbarwa. Ibyo byanyeretse ko bamwe batari incuti magara nk’uko nabitekerezaga.”

Ese ubutumwa bugufi n’imiyoboro ya interineti ihuza abantu benshi, bishobora gushimangira ubucuti abantu bafitanye? Birashoboka, cyane cyane niba mujya munaganira imbonankubone. Icyakora akenshi ibyo byubaka ikiraro kiguhuza na bo gusa, ariko ntibikomeza ubucuti mufitanye.

ICYO WAKORA

Jya umenya incuti nyakuri. Bibiliya ivuga ko incuti nyakuri ari ya yindi “inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe” (Imigani 18:24). Ese iyo ni yo ncuti wifuza? Ese wowe uri incuti nyakuri? Kugira ngo usubize ibyo bibazo, andika imico itatu wifuza ku wakubera incuti. Noneho, andika imico itatu ufite yatuma uba incuti nziza. Ibaze uti “mu bantu dushyikirana twifashishije ibikoresho bya elegitoroniki, ni nde ufite iyi mico? Ni iyihe mico izo ncuti zavuga ko mfite?”Ihame rya Bibiliya: Abafilipi 2:4.

Jya wita ku bintu by’ingenzi kurusha ibindi. Ubucuti bwo kuri interineti buba bushingiye ahanini ku bintu abantu bahuriyeho, urugero nk’ibyo bakunda. Ariko kuba mugendera ku mahame amwe, ni byo by’ingenzi kuruta kuba mukunda ibintu bimwe. Leanne ufite imyaka 21 agira ati “nta ncuti nyinshi mfite, ariko izo mfite zimfasha kugira imico myiza.”—Ihame rya Bibiliya: Imigani 13:20.

Jya usanga abandi muganire. Nta cyaruta kuganira n’umuntu imbonankubone, ukareba uko avuga, ibimenyetso by’umubiri n’ibyiyumvo bye.—Ihame rya Bibiliya: 1 Abatesalonike 2:17.

Ibaruwa na yo ni ingenzi. Nubwo hari abibwira ko kwandika ibaruwa bitagihuje n’igihe, burya yereka uwo wandikiye ko umwitaho mu buryo bwihariye. Muri iki gihe nta bacyitanaho batyo kuko abantu bahuze cyane. Urugero, mu gitabo Sherry Turkle yanditse, havugwamo umusore wavuze ko kuva yabaho atigeze yandikirwa ibaruwa (Alone Together). Yavuze ibirebana n’igihe abandi bandikiranaga amabaruwa, agira ati “nkumbuye iyo minsi nubwo icyo gihe ntari ndiho.” Ubwo rero, kwandikirana n’abandi bishobora gukomeza ubucuti mufitanye.

Umwanzuro: Ubucuti nyakuri burenze ibi byo kuvugana gusa. Wowe n’incuti yawe mugomba kwerekana ko mukundana, ko mwitanaho, ko mwihanganirana kandi ko mubabarirana. Iyo mico ituma ubucuti bukomera kandi umuntu ntiyayitoreza kuri interineti.

^ par. 8 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.