UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Mutarama 2017

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 27 Gashyantare-2 Mata 2017.

Bitanze babikunze

Bashiki bacu benshi babwirije mu bihugu by’amahanga, babanje gutinya kujyayo. Ni iki cyabateye inkunga, bakagira ubutwari? Ni iki byabigishije?

“Jya wiringira Yehova kandi ukore ibyiza”

Yehova yishimira kudukorera ibyo tudashoboye kwikorera. Ariko aba yiteze ko dukora uko dushoboye. Isomo ry’umwaka wa 2017 ridufasha rite kumenya igikwiriye?

Ishimire impano yo kwihitiramo ibikunogeye

Impano yo kwihitiramo ni iki? Bibiliya iyivugaho iki? Wagaragaza ute ko wubaha umudendezo abandi bafite wo kwihitiramo?

Tugomba kwiyoroshya

Kwiyoroshya ni iki kandi se bifitanye iyihe sano no kwicisha bugufi? Kuki ari umuco w’ingenzi tugomba kugaragaza?

Komeza kwiyoroshya no mu gihe bitoroshye

Twakomeza dute kwiyoroshya mu gihe imimerere ihindutse, igihe tunenzwe cyangwa dushimwe no mu gihe duhanganye no gushidikanya?

“Ujye ubishinga abantu bizerwa”

Abakuze bafasha bate abakiri bato gusohoza inshingano z’inyongera? Abakiri bato bagaragaza bate ko bubaha abamaze imyaka myinshi basohoza inshingano?

Ese wari ubizi?

Kera abantu batwaraga umuriro bate?