Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bitanze babikunze

Bitanze babikunze

MU BAHAMYA babwiriza mu bihugu bikeneye cyane ababwiriza b’Ubwami, harimo bashiki bacu benshi b’abaseribateri. Bamwe muri bo bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo babwiriza mu bihugu by’amahanga. Ni iki cyabafashije kwimukira mu bindi bihugu? Kubwiriza mu bindi bihugu byabigishije iki? Ni mu buhe buryo byahinduye ubuzima bwabo? Twaganiriye na bamwe muri abo bashiki bacu b’inararibonye. Niba uri mushiki wacu w’umuseribateri kandi ukaba wifuza gukora umurimo uhesha ibyishimo, twiringiye ko ibyo bavuze biri bugutere inkunga. Mu by’ukuri, urugero rwabo rushobora gutera inkunga abagaragu b’Imana bose.

UKO BANESHEJE GUSHIDIKANYA

Anita

Ese niba uri umupayiniya w’umuseribateri, ujya wibaza niba washobora gukorera umurimo mu kindi gihugu? Anita ubu ufite imyaka 75, yajyaga yibaza niba yabishobora. Yakuriye mu Bwongereza, kandi ni ho yatangiriye umurimo w’ubupayiniya afite imyaka 18. Agira ati “nakundaga kwigisha abantu ibyerekeye Yehova, ariko sinari narigeze ntekereza ko nshobora kubwiriza mu kindi gihugu. Sinari narigeze niga urundi rurimi kandi numvaga naho narwiga ntarumenya. Bityo, igihe natumirirwaga kwiga Ishuri rya Gileyadi, byarantunguye cyane. Siniyumvishaga ukuntu umuntu nkanjye woroheje, yahabwa ubutumire nk’ubwo. Ariko naratekereje nti ‘niba Yehova abona ko nabishobora, nzagerageza.’ Ibyo byabaye mu myaka 50 ishize. Kuva icyo gihe, ndi umumisiyonari mu Buyapani.” Anita akomeza agira ati “nkunda gushishikariza bashiki bacu bakiri bato kujya kubwiriza mu bihugu by’amahanga, kandi nshimishwa n’uko hari benshi babyemeye.”

ICYATUMYE BAGIRA UBUTWARI

Bashiki bacu benshi babwirije mu bihugu by’amahanga, babanje gutinya kujyayo. Ni iki cyabateye inkunga, bakagira ubutwari?

Maureen

Maureen ubu ufite imyaka 64 agira ati “maze gukura nifuzaga gufasha abandi.” Amaze kugira imyaka 20 yimukiye i Quebec muri Kanada, kuko hari hakenewe abapayiniya. Akomeza agira ati “nyuma yaho, naje gutumirirwa kujya kwiga Ishuri rya Gileyadi, ariko natinyaga kuba ahantu ntamenyereye kandi ntari kumwe n’incuti zanjye. Nanone nari mpangayikishijwe no gusiga mama witaga kuri papa wari urwaye. Incuro nyinshi nararaga ndira nsenga Yehova ngo amfashe. Igihe nabwiraga ababyeyi banjye ibyari bimpangayikishije, bangiriye inama yo kwemera ubwo butumire. Nanone niboneye ukuntu abagize itorero bafashije ababyeyi banjye babigiranye urukundo. Maze kubona uko Yehova yitaye ku babyeyi banjye, byatumye nizera ko nanjye azanyitaho. Icyo gihe noneho, nari niteguye kugenda.” Maureen yatangiye umurimo w’ubumisiyonari mu wa 1979, amara imyaka isaga 30 abwiriza muri Afurika y’i Burengerazuba. Ubu ni umupayiniya wa bwite muri Kanada, kandi ni we wita kuri nyina. Iyo yibutse imyaka yose yamaze abwiriza mu mahanga, agira ati “buri gihe Yehova yampaga ibyo nkeneye kandi akabimpa mu gihe nabaga mbikeneye.”

Wendy

Wendy ubu ufite imyaka 65, yatangiriye umurimo w’ubupayiniya muri Ositaraliya akiri umwangavu. Agira ati “nagiraga amasonisoni kandi kuvugana n’abantu tutaziranye byarangoraga. Ariko umurimo w’ubupayiniya watumye menya kuganira n’abantu bose, ndushaho kwigirira icyizere. Ubupayiniya bwamfashaga kwishingikiriza kuri Yehova, kandi natangiye kumva nshobora no kujya kubwiriza mu kindi gihugu. Nanone hari mushiki wacu w’umuseribateri wari waramaze imyaka 30 ari umumisiyonari mu Buyapani, wansabye kumusura ngo tubwirizanye mu gihe cy’amezi atatu. Kubwirizanya na we byatumye nifuza cyane kujya kubwiriza mu kindi gihugu.” Mu mwaka wa 1986, Wendy yimukiye ku kirwa cya Vanuwatu, kiri ku birometero 1.770 mu burasirazuba bwa Ositaraliya.

Wendy aracyari muri Vanuwatu, akaba asigaye akora ku biro by’ubuhinduzi biri mu karere kitaruye. Agira ati “nta kintu kinshimisha nko kubona ukuntu amatsinda n’amatorero agenda ashingwa mu turere twitaruye. Nterwa ishema no kuba naragize uruhare ruto mu murimo wa Yehova ukorerwa muri ibi birwa.”

Kumiko (hagati)

Kumiko, ubu ufite imyaka 65 yari umupayiniya w’igihe cyose mu Buyapani, igihe mushiki wacu bakoranaga ubupayiniya yamusabaga ko bakwimukira muri Nepali. Agira ati “yakomezaga kubimbwira, ariko nkamuhakanira. Nari mpangayikishijwe n’uko ntazashobora kwiga urundi rurimi no kuhamenyera. Nanone nibazaga aho nari gukura amafaranga nari nkeneye kugira ngo nimukire mu kindi gihugu. Igihe nari nkibaza uko nzabigenza, nakoze impanuka njya mu bitaro. Naratekereje nti ‘sinzi ibishobora kuzambaho. Nshobora kurwara indwara ikomeye simbe ngishoboye kujya kubwiriza mu kindi gihugu. Ese ubu sinamara nibura umwaka umwe mbwiriza mu kindi gihugu?’ Nasenze Yehova mbikuye ku mutima musaba ngo amfashe.” Kumiko amaze kuva mu bitaro yagiye gutembera muri Nepali, kandi nyuma yaho we na wa mushiki wacu bakoranaga ubupayiniya, bimukiyeyo.

Kumiko yibuka imyaka hafi icumi yamaze abwiriza muri Nepali, agira ati “bya bibazo byose byampangayikishaga, byarayoyotse nk’uko Inyanja Itukura yigabanyijemo kabiri. Nishimira ko nagiye kubwiriza aho ababwiriza bakenewe kurusha ahandi. Iyo mbwiriza mu rugo rumwe, akenshi njya kubona nkabona abaturanyi bagera kuri batanu cyangwa batandatu na bo baje gutega amatwi. Ndetse n’abana bato bansaba inkuru z’Ubwami. Kubwiriza muri iyi fasi irumbuka, biranshimisha cyane.”

UKO BAHANGANYE N’INZITIZI

Abo bashiki bacu b’intwari, na bo bahuye n’inzitizi. Ariko se bazitsinze bate?

Diane

Diane wo muri Kanada agira ati “mu mizo ya mbere, nakumburaga cyane umuryango wanjye.” Ubu afite imyaka 62, kandi amaze imyaka 20 ari umumisiyonari muri Kote Divuwari. Akomeza agira ati “nasabye Yehova kumfasha gukunda abantu bo mu ifasi mbwirizamo. Umwe mu barimu batwigishaga mu Ishuri rya Gileyadi witwa Jack Redford, yadusobanuriye ko dushobora kuzatungurwa n’imimerere yo mu ifasi twoherejwemo, cyane cyane nk’igihe twari kuba tugeze mu turere dukennye. Ariko yaratubwiye ati ‘ntimukarebe ubukene, ahubwo mujye mureba abantu, murebe mu maso habo. Mwitegereze uko bakira ukuri kwa Bibiliya.’ Ibyo ni byo nakoze, kandi nabonye imigisha myinshi! Iyo nabaga ngeza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu, nabonaga ukuntu bagira akanyamuneza mu maso.” Ni iki kindi cyafashije Diane kumenyera kubwiriza mu kindi gihugu? Agira ati “nakundaga abantu nigishaga Bibiliya kandi kubona ukuntu bahindukaga abagaragu b’indahemuka ba Yehova, byaranshimishaga cyane. Aho nabwirizaga habaye iwacu. Nahungukiye ba mama na ba data, n’abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka nk’uko Yesu yabisezeranyije.”—Mar 10:29, 30.

Anne ufite imyaka 46 abwiriza muri Aziya mu gihugu umurimo wacu ubuzanyijwemo. Agira ati “mu myaka maze mbwiriza mu bihugu bitandukanye, nabanaga na bashiki bacu bakuriye mu mico itandukanye cyane n’uwanjye. Ibyo byatumaga rimwe na rimwe tutumvikana, bikatubabaza. Iyo ibyo byabaga, negeraga abo twabanaga kugira ngo ndusheho kumenya neza imico yabo. Nanone nihatiraga kubihanganira no kubakunda. Nishimira ko ibyo byatumye ngira incuti nyinshi zimfasha gukomeza kwihangana mu murimo.”

Ute

Uwitwa Ute ukomoka mu Budage akaba afite imyaka 53, yoherejwe kuba umumisiyonari muri Madagasikari mu mwaka wa 1993. Agira ati “nabanje guhatana no kwiga ururimi rwaho, kumenyera ikirere cyaho, no guhangana na malariya, amibe n’izindi nzoka zo mu nda. Ariko bashiki bacu, abana babo n’abantu nigishaga Bibiliya, bamfashije kumenya ururimi neza. Iyo nabaga ndwaye, mushiki wacu twakoranaga ubumisiyonari yanyitagaho. Ariko Yehova ni we wamfashije cyane. Namusengaga buri gihe, nkamubwira ibyabaga bimpangayikishije. Hanyuma nategerezaga ko asubiza amasengesho yanjye, hakaba ubwo ntegereje iminsi myinshi cyangwa amezi menshi. Yehova yankemuriraga ibibazo byose.” Ubu Ute amaze imyaka 23 yose abwiriza muri Madagasikari.

IMIBEREHO IHESHA IMIGISHA

Kimwe n’abandi babwiriza bakorera umurimo ahakenewe ababwiriza benshi, bashiki bacu b’abaseribateri bakorera umurimo mu bihugu by’amahanga bavuga ko babonye imigisha myinshi. Ni iyihe migisha babonye?

Heidi

Heidi ukomoka mu Budage, ubu afite imyaka 73. Kuva mu mwaka wa 1968 ni umumisiyonari muri Kote Divuwari. Agira ati “imigisha iruta iyindi mfite, ni ukubona abana banjye bo mu buryo bw’umwuka ‘bakomeza kugendera mu kuri.’ Bamwe mu bo twiganye Bibiliya ni abapayiniya, abandi ni abasaza b’itorero. Hari abanyita mama cyangwa nyogokuru. Hari umusaza w’itorero n’umugore we n’abana babo batatu bamfata nk’umwe mu bagize umuryango. Ni ukuvuga ko Yehova yampaye umuhungu, umukazana n’abuzukuru batatu.”—3 Yoh 4.

Karen (hagati)

Karen ukomoka muri Kanada ubu afite imyaka 72, kandi amaze imyaka isaga 20 abwiriza muri Afurika y’i Burengerazuba. Agira ati “kuba umumisiyonari byatumye menya kwigomwa, ndushaho kugira urukundo no kwihangana. Nanone gukorana n’abantu bo mu bihugu bitandukanye, byatumye ndushaho kubona ibintu mu buryo bwagutse. Namenye ko hari uburyo butandukanye bwo gukora ibintu. Ubu nshimishwa n’uko mfite incuti ku isi hose. Nubwo imibereho yacu n’inshingano zacu byagiye bihinduka, ubucuti bwacu ntibwahindutse.”

Margaret ukomoka mu Bwongereza akaba afite imyaka 79, yabaye umumisiyonari muri Lawosi. Agira ati “kubwiriza mu kindi gihugu byatumye nibonera ukuntu Yehova yireherezaho abantu bo mu moko yose n’imico yose. Ibyo byakomeje ukwizera kwanjye rwose. Bituma nizera ntashidikanya ko Yehova ayobora umuryango we kandi ko azasohoza imigambi ye.”

Koko rero, bashiki bacu b’abaseribateri bakorera umurimo mu bihugu by’amahanga, bafite ibigwi mu murimo wa gikristo. Ni abo gushimirwa rwose (Abac 11:40)! Igishishikaje ni uko bakomeza kwiyongera (Zab 68:11). Ese ushobora kugira icyo uhindura, ukagera ikirenge mu cy’abo bashiki bacu barangwa n’ishyaka twaganiriye muri iyi ngingo? Ibyo bizatuma ‘usogongera wibonere ukuntu Yehova ari mwiza.’—Zab 34:8.