Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Abantu ba kera batwaraga umuriro bate?

INKURU yo mu Ntangiriro 22:6 ivuga ko igihe Aburahamu yajyaga gutambira igitambo kure, yafashe “inkwi zo kosa igitambo azikorera umuhungu we Isaka, na we afata umuriro n’icyuma, maze barajyana.”

Bibiliya ntivuga uko mu bihe bya kera bacanaga umuriro. Hari nibura umuhanga umwe wasobanuye iyo nkuru avuga ko muri urwo rugendo rurerure Aburahamu na Isaka bakoze, batashoboraga gutwara umuriro waka. Bityo rero, umuriro uvugwa muri iyo nkuru ushobora kuba werekeza ku bikoresho bakoreshaga bacana umuriro.

Icyakora hari abandi bahanga bavuga ko mu bihe bya kera gucana umuriro byari bigoye cyane. Abantu bahitagamo kurahura mu baturanyi iyo byabaga bishoboka, aho kugira ngo bacane umuriro ku giti cyabo. Ni yo mpamvu abahanga benshi batekereza ko Aburahamu yatwaye ikintu, wenda nk’urwabya rufashwe n’iminyururu, yari yashyizemo amakara yaka avanye mu ziko (Yes 30:14). Aho bari kuba bageze hose muri urwo rugendo, bashoboraga gufata udukwi twumye bagakoresha ayo makara, maze bagacana umuriro.