UMUNARA W’UMURINZI Gashyantare 2014 | Intambara yahinduye isi

Kuki twavuga ko intambara ya Mbere y’isi yose yahinduye isi? Ese ibisubizo by’icyo kibazo bifite icyo biduhishurira ku birebana n’igihe kizaza?

INGINGO Y'IBANZE

Intambara yahinduye isi

Ni mu buhe buryo intambara ya mbere y’isi yose, nanone yitwa “Intambara iruta izindi,” yahinduye isi ku buryo natwe bikitugiraho ingaruka muri iki gihe?

INGINGO Y'IBANZE

Ni nde uteza intambara n’imibabaro?

Ni iyihe sano Bibiliya ishyira hagati y’intambara yabereye mu ijuru n’intambara y’isi hamwe n’imibabaro iri kuri iyi si?

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Isezerano ry’uko isi izahinduka paradizo ryahinduye imibereho yanjye

Ivars Vigulis yari ikirangirire, yubahwa kandi akunda gusiganwa kuri moto. Ukuri ko muri Bibiliya kwamuhinduye gute?

Ese wari ubizi?

Umusagavu wakoreshwaga mu bihe bya Bibiliya wari uteye ute? Ibitambo byari byemewe mu rusengero rw’i Yerusalemu ni ibihe?

IBIBAZO BY'ABASOMYI

Kuki Imana yemera ko abakomeye bakandamiza aboroheje?

Bibiliya isobanura icyo Imana ikora ku karengane kariho muri iki gihe, n’icyo izakora mu gihe kizaza.

TWIGANE UKWIZERA KWABO

Yihanganiye akarengane

Ese wahuye n’akarengane? Ese wifuza ko Imana ikurenganura? Menya uko wakwigana ukwizera kwa Eliya.

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese hari gihamya igaragaza ko Bibiliya yakomotse ku Mana? Yanditswe ite?

Ibindi wasomera kuri interineti

Kuki isi idashobora kugira amahoro?

Imihati abantu bashyiraho baharanira amahoro yabaye imfabusa. Suzuma impamvu zibitera.