Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO

Yihanganiye akarengane

Yihanganiye akarengane

ELIYA arimo aragenda mu kibaya cya Yorodani. Amaze ibyumweru bitari bike mu rugendo, aho yaturukaga iyo kure ku musozi wa Horebu yerekeza mu majyaruguru. Ubu noneho agarutse muri Isirayeli, ariko arabona hari byinshi byahindutse. Amapfa yari amaze igihe kirekire yaraciye ibintu, atangiye kurangira. Imvura yatangiye kugwa n’abahinzi batangiye guhinga. Nubwo kubona ubutaka buhembuka bishobora kuba byarahumurije uwo muhanuzi, abantu ni bo yari afitiye impuhwe. Ntibari bameze neza mu buryo bw’umwuka. Bari bagisenga Bayali kandi Eliya yari agifite akazi kenshi agomba gukora. *

Eliya ageze hafi y’umugi wa Abeli-Mehola yahabonye umushinga ukomeye w’ubuhinzi. Hari ibimasa makumyabiri na bine byarimo bihingana ari bibiri bibiri. Byari mu matsinda 12 bikagenda bihinga ubutaka bunese, bigakora imigende ibangikanye. Umugabo Eliya yashakaga ni we wari uyoboye ibimasa bibiri byari inyuma y’ibindi. Uwo mugabo ni Elisa, uwo Yehova yari yaratoranyije kugira ngo azasimbure Eliya. Nta gushidikanya ko Eliya yari ashishikajwe cyane no kubonana na Elisa, kuko yari yarigeze kwibwira ko ari we wenyine wari usigaye akorera Imana mu budahemuka.—1 Abami 18:22; 19:14-19.

Ese Eliya yaba yaragiraga ingingimira zo gutanga zimwe mu nshingano ze cyangwa agatinya ko umunsi umwe yazasimburwa? Nta wabyemeza cyangwa ngo abihakane. N’ubundi kandi, yari “umuntu umeze nkatwe” (Yakobo 5:17). Uko biri kose, iyo nkuru yo muri Bibiliya igira iti “Eliya aragenda amusanga aho ari amushyiraho umwambaro we w’abahanuzi” (1 Abami 19:19). Uwo mwambaro wambarwaga nk’igishura. Ushobora kuba wari ukozwe mu ruhu rw’intama cyangwa rw’ihene, kandi iyo umuntu yawuhabwaga byagaragazaga ko Yehova amuhaye inshingano yihariye. Ubwo rero kuba yarashyize uwo mwambaro ku rutugu rwa Elisa, byari bifite ikintu gikomeye bisobanura. Eliya yumviye itegeko rya Yehova abivanye ku mutima, ashyiraho Elisa kugira ngo amusimbure. Eliya yiringiraga Imana ye kandi akayumvira.

Eliya yicishije bugufi ashyiraho Elisa kugira ngo amusimbure

Elisa wari ukiri umusore, na we yari ashishikajwe cyane no gufasha uwo muhanuzi wari ugeze mu za bukuru. Elisa ntiyari guhita asimbura Eliya. Ku bw’ibyo, yicishije bugufi, maze amara imyaka itandatu aherekeza uwo muhanuzi wari ugeze mu zabukuru kandi aramushyigikira. Nyuma yaho, Elisa yavuzweho ko ari we “wasukiraga Eliya amazi yo gukaraba intoki” (2 Abami 3:11). Kuba Eliya yari afite umugaragu wari ushoboye kandi wamufashaga, byamuteraga inkunga cyane rwose! Uko bigaragara, abo bagabo baje kuba incuti magara. Nta gushidikanya ko kuba barateranaga inkunga byabafashije kwihanganira akarengane gakomeye babonaga muri icyo gihugu, cyane cyane ubugome bw’umwami Ahabu bwagendaga burushaho kwiyongera.

Ese nawe ujya uhura n’akarengane? Muri iyi si yononekaye, abenshi muri twe bararenganywa. Kugira incuti ikunda Imana, bishobora gutuma urushaho kwihangana. Nanone ukwizera Eliya yagaragaje igihe yari ahanganye n’akarengane, gushobora kutwigisha byinshi.

“MANUKA UJYE KUREBA AHABU”

Eliya na Elisa bakoranye umwete kugira ngo bakomeze abantu mu buryo bw’umwuka. Bafashe iya mbere batoza abandi bahanuzi, bashobora kuba barashyizwe mu matsinda twagereranya n’amashuri. Icyakora nyuma yaho, Yehova yahaye Eliya indi nshingano. Yaramubwiye ati “manuka ujye kureba Ahabu umwami wa Isirayeli” (1 Abami 21:18). Ahabu yari yakoze iki?

Uwo mwami yari yarabaye umuhakanyi, kandi ni we waranzwe n’ibikorwa by’ubuhakanyi kuruta abandi bami bose ba Isirayeli. Yashyingiranywe na Yezebeli, bituma gahunda yo gusenga Bayali ihabwa intebe muri icyo gihugu, ndetse n’umwami ubwe akajya ayisenga (1 Abami 16:31-33). Gahunda yo gusenga Bayali yari ikubiyemo imihango ifitanye isano n’uburumbuke, ubusambanyi no gutamba abana. Uretse n’ibyo, hari hashize igihe gito Ahabu yanze kumvira itegeko rya Yehova ryamusabaga kwica umwami mubi wa Siriya witwaga Beni-Hadadi. Ahabu yanze kwica uwo mwami kugira ngo yibonere amafaranga (1 Abami igice cya 20). Icyakora icyo gihe, umururumba, gukunda ubutunzi n’urugomo bya Ahabu na Yezebeli byagendaga bifata indi ntera.

Ahabu yari afite ingoro y’akataraboneka mu mugi wa Samariya n’indi i Yezereli, ku birometero bigera kuri 37 uvuye i Samariya. Iruhande rw’iyo ngoro ya kabiri hari uruzabibu rw’umugabo witwaga Naboti, ariko Ahabu aza kwifuza urwo ruzabibu rwari ruto cyane. Ahabu yaramuhamagaye amusaba ko bagura urwo ruzabibu cyangwa akamuha ingurane. Ariko Naboti yaramubwiye ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinarota nguha umurage wa ba sogokuruza” (1 Abami 21:3). Ese Naboti yaba yari umuntu wahaze amagara ye kandi utava ku izima? Abantu benshi ni uko babyumva. Mu by’ukuri, yumviye itegeko rya Yehova ryabuzaga Abisirayeli kugurisha burundu isambu barazwe n’umuryango wabo (Abalewi 25:23-28). Ubwo rero Naboti ntiyari kurota yica itegeko ry’Imana. Birumvikana ko yarangwaga no kwizera n’ubutwari, kuko yari azi ko byanze bikunze kwanga ibyo Ahabu yamusabaga byashoboraga kumuteza akaga.

Ahabu we ntiyari yitaye ku mategeko ya Yehova. Yasubiye iwe “yacitse intege kandi yijimye,” ku buryo yayobye ntamenye inzira imucyura. Bibiliya igira iti “ajya ku buriri aryama yerekeye ivure, yanga no kurya” (1 Abami 21:4). Igihe Yezebeli yabonaga umugabo we yakuruye iminwa nk’umwana wirakaje, yahise acura umugambi wo guhesha umugabo icyo yifuzaga, kandi ibyo byari kumusaba kwicisha abantu b’indahemuka.

Ntushobora gusoma inkuru y’uwo mugambi mubisha ngo ubure gutangazwa n’ukuntu wacuranywe ubugome. Umwamikazi Yezebeli yari azi itegeko ry’Imana ryavugaga ko icyaha gikomeye kigomba guhamywa n’abagabo babiri (Gutegeka kwa Kabiri 19:15). Ku bw’ibyo, yandikiye abakuru b’i Yezereli mu izina rya Ahabu ngo bamushakire abagabo babiri bo gushinja Naboti ibinyoma by’uko yatutse Imana, kuko uwahamwaga n’icyo cyaha yakatirwaga urwo gupfa. Ikibabaje ni uko uwo mugambi we yawugezeho. Abagabo babiri “b’imburamumaro” bashinje Naboti ibinyoma maze yicishwa amabuye, n’abahungu be baricwa (1 Abami 21:5-14; Abalewi 24:16; 2 Abami 9:26). * Mu by’ukuri, Ahabu yigize inganzwa, yemerera umugore we gukora ibyo ashaka no kurimbura abantu b’inzirakarengane.

Tekereza uko Eliya yumvise ameze igihe Yehova yamuhishuriraga ibyo uwo mwami n’umwamikazi bari bakoze. Kubona abanyabyaha bamerewe neza kandi barenganya abantu b’inzirakarengane, bishobora kubabaza cyane (Zaburi 73:3-5, 12, 13). Muri iki gihe dukunda kubona abantu bahura n’akarengane gakabije, ndetse rimwe na rimwe kakaba gaterwa n’abantu bafite ububasha bitwa ko bakorera Imana. Icyakora iyi nkuru ishobora kuduhumuriza. Bibiliya itwibutsa ko nta gishobora kwisoba Yehova, kuko areba byose (Abaheburayo 4:13). None se akora iki kuri ibyo bikorwa by’ubugome?

“URASHYIZE URAMBONYE WA MWANZI WANJYE WE”

Yehova yatumye Eliya kuri Ahabu, amusobanurira mu buryo bwumvikana ko Ahabu ‘yari mu ruzabibu rwa Naboti’ (1 Abami 21:18). Igihe Yezebeli yabwiraga Ahabu ko uruzabibu rwabaye urwabo, Ahabu yahise ahaguruka ajya kwishimira ko abonye ibyo yifuzaga. Ntiyigeze atekereza ko Yehova yamurebaga. Ngaho tekereza ukuntu yari ameze igihe yari muri urwo ruzabibu, arimo yibaza ukuntu azahahindura ubusitani bwiza cyane. Ariko yagiye kubona abona Eliya arahageze. Ibyishimo yari afite byarayoyotse, arasuhererwa kandi azabiranywa n’uburakari, maze aravuga ati “urashyize urambonye wa mwanzi wanjye we?”—1 Abami 21:20.

“Urashyize urambonye wa mwanzi wanjye we”

Amagambo Ahabu yavuze ahishura ibintu bibiri bigaragaza ubupfapfa. Igihe yabwiraga Eliya ati “urashyize urambonye,” yagaragaje ko atatekerezaga kuri Yehova. Yehova yari yaramaze ‘kumubona.’ Yari yarabonye ko Ahabu yakoresheje nabi uburenganzira yari afite bwo kwihitiramo ibimunogeye kandi akishimira ibyo umugambi mubisha Yezebeli yacuze wagezeho. Imana yarebye mu mutima wa Ahabu ibona ukuntu yashyize imbere ibyo gukunda ubutunzi akabirutisha imbabazi, ubutabera n’impuhwe. Nanone igihe Ahabu yabwiraga Eliya ati “wa mwanzi wanjye we,” yagaragaje urwango yangaga uwo mugabo wari incuti ya Yehova Imana, washoboraga no kumufasha akareka ibikorwa bye byari biteje akaga.

Hari amasomo y’ingenzi dushobora kuvana ku bupfapfa bwa Ahabu. Tugomba guhora tuzirikana ko Yehova Imana areba byose. Kubera ko ari Data udukunda, iyo tuyobye tugatangira kugendera mu nzira idakwiriye aratubona, kandi aba yifuza kutugarura mu nzira nziza. Kugira ngo adufashe, akenshi akoresha incuti ze. Kimwe na Eliya, izo ncuti z’indahemuka zigeza kuri bagenzi bazo ubutumwa buturuka ku Mana. Kubona incuti z’Imana nk’abanzi bacu byaba ari ikosa rikomeye cyane!—Zaburi 141:5.

Ngaho sa n’ureba Eliya arimo asubiza Ahabu ati “ndakubonye!” Yari amubonye koko! Ahabu uwo yari umujura n’umwicanyi, kandi yari yarigometse kuri Yehova Imana. Guhagarara imbere y’umuntu w’umugome nk’uwo byasabye Eliya ubutwari. Hanyuma Eliya yatangaje urubanza Imana yari yaciriye Ahabu. Yehova yarebaga ibyarimo biba byose. Ubugome bwo mu nzu ya Ahabu bwagendaga bukwira hose, kandi bukagira ingaruka ku bantu. Ni yo mpamvu Eliya yabwiye Ahabu ko Imana yategetse ko ‘akurwaho’ akarimburanwa n’abari bagize umuryango wa cyami bose, Yezebeli na we agakanirwa urumukwiriye.—1 Abami 21:20-26.

Eliya yari azi neza ko abakora ibibi cyangwa abarenganya abandi batazabura kubiryozwa. Ariko muri iki gihe, biroroshye ko abantu babibona batyo. Icyakora iyo nkuru yo muri Bibiliya itwibutsa ko Yehova Imana abona ibyo abantu bakora, kandi akarenganura abarengana mu gihe gikwiriye. Ijambo rye ritwizeza ko ari hafi gukuraho burundu akarengane ku isi (Zaburi 37:10, 11). Ariko ushobora kwibaza uti “ese Yehova ahana abantu gusa, cyangwa aranabababarira?”

“ESE WABONYE UKUNTU AHABU YICISHIJE BUGUFI?”

Eliya ashobora kuba yaratangajwe n’ukuntu Ahabu yakiriye urubanza Imana yamuciriye. Iyo nkuru igira iti “Ahabu yumvise ayo magambo ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira; yiyiriza ubusa akaryama mu bigunira kandi akagenda asuherewe” (1 Abami 21:27). Ese Ahabu yari yihannye areka inzira ze?

Mu rugero runaka twavuga ko yari atangiye guhindura imyifatire. Icyo gihe yicishije bugufi, icyo kikaba ari ikintu gikomeye ku muntu wishyira hejuru kandi w’umwibone. Ariko se yihannye by’ukuri? Reka dufate urugero rwa Manase, umwami wabayeho nyuma yaho akaba yarakoze ibibi byinshi kurusha Ahabu. Igihe Yehova yahanaga Manase, uwo mwami yicishije bugufi, asenga Yehova amusaba kumufasha. Ariko yakoze ibirenze ibyo. Yaje guhindura imyifatire ye burundu, ajugunya ibishushanyo bisengwa yari yarashyizeho, yihatira gukorera Yehova, anatera abaturage be inkunga yo kubigenza batyo (2 Ibyo ku Ngoma 33:1-17). Ese Ahabu yaba yarakoze ibintu nk’ibyo? Ikibabaje ni uko atabikoze.

Ese Yehova yaba yarabonye akababaro Ahabu yagaragarije mu ruhame? Yehova yabwiye Eliya ati “ese wabonye ukuntu Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kubera ko yicishije bugufi imbere yanjye, sinzateza ibyago inzu ye akiri ku ngoma, ahubwo nzabiteza ku ngoma y’umuhungu we” (1 Abami 21:29). Ese ibyo byaba byumvikanisha ko Yehova yari ababariye Ahabu mu buryo bwuzuye? Oya. Imana yari kumubabarira mu buryo bwuzuye iyo yihana by’ukuri (Ezekiyeli 33:14-16). Icyakora Yehova yababariye Ahabu akurikije uko yicujije. Ahabu yari kuzarindwa agahinda gatewe no kubona umuryango we urimburwa.

Ariko Yehova ntiyahinduye urubanza yari yaciriye Ahabu. Yehova yagishije inama abamarayika be, barebera hamwe uburyo bwiza bwo gushuka Ahabu kugira ajye ku rugamba agweyo. Nyuma yaho, urubanza Yehova yaciriye Ahabu rwarasohoye. Yakomerekeye ku rugamba, maze ava amaraso kugeza ubwo apfiriye mu igare rye. Iyo nkuru ikomeza ivuga ibintu bibabaje byabayeho. Igihe bozaga igare ry’umwami, imbwa zarigase amaraso ye. Ibyo bintu byabereye ku karubanda, byashohoje amagambo Yehova yabwiye Ahabu binyuze kuri Eliya, agira ati “aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ni ho zizarigatira amaraso yawe.”—1 Abami 21:19; 22:19-22, 34-38.

Iherezo rya Ahabu ryagaragarije Eliya, Elisa n’abandi bagaragu b’indahemuka b’Imana ko Yehova atigeze yibagirwa ubutwari bwa Naboti no kwizera kwe. Byatinda byatebuka, Imana irangwa n’ubutabera ntijya ireka guhana ababi, kandi ntireka kugira imbabazi mu gihe bikwiriye (Kubara 14:18). Koko rero, iryo ni isomo ry’ingenzi kuri Eliya wamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ategekwa n’umwami w’umugome. Ese waba warigeze kurenganywa? Waba se wifuza ko Imana ikurenganura? Byaba byiza wiganye ukwizera kwa Eliya. Eliya na mugenzi we Elisa wari indahemuka, bihanganiye akarengane bakomeza gutangaza ubutumwa bw’Imana!

^ par. 3 Yehova yakoresheje amapfa yamaze imyaka itatu n’igice, kugira ngo agaragaze ko Bayali abantu basengaga basaba imvura n’uburumbuke, nta mbaraga yari ifite (1 Abami igice cya 18). Reba ingingo igira iti “Twigane ukwizera kwabo” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki 1 Mutarama, n’iyo ku ya 1 Mata 2008.

^ par. 13 Yezebeli ashobora kuba yaricishije abahungu ba Naboti bitewe n’uko yatinyaga ko bari kuzaragwa urwo ruzabibu. Niba wifuza kumenya impamvu Imana yemera ko ibikorwa byo gukandamiza nk’ibyo bibaho, reba ingingo iri muri iyi gazeti igira iti “Ibibazo by’abasomyi.”