Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cy’Imigani

Ibice

Ibirimo

  • 1

    • Akamaro k’imigani (1-7)

    • Ingaruka zo kwifatanya n’inshuti mbi (8-19)

    • Ubwenge nyakuri burangururira ahantu hahurira abantu benshi (20-33)

  • 2

    • Akamaro k’ubwenge (1-22)

      • Shaka ubwenge nk’ubutunzi buhishwe (4)

      • Ubushobozi bwo gutekereza, uburinzi (11)

      • Ubwiyandarike buzana ibibazo (16-19)

  • 3

    • Ba umunyabwenge kandi wiringire Yehova (1-12)

      • Jya wubaha Yehova ukoresheje ibintu by’agaciro (9)

    • Ubwenge buzana ibyishimo (13-18)

    • Ubwenge ni uburinzi (19-26)

    • Uko twakwitwara neza kuri bagenzi bacu (27-35)

      • Jya ukorera abandi ibyiza mu gihe bishoboka (27)

  • 4

    • Inama z’umubyeyi zirimo ubwenge (1-27)

      • Jya ushaka ubwenge mbere y’ibindi byose (7)

      • Jya wirinda ibikorwa bibi (14, 15)

      • Inzira y’umukiranutsi igenda irushaho kugira umucyo (18)

      • “Rinda umutima wawe” (23)

  • 5

    • Jya wirinda umugore wiyandarika (1-14)

    • Ishimane n’umugore wawe (15-23)

  • 6

    • Jya uba maso ku birebana no kwishingira umuntu (1-5)

    • “Wa munebwe we, sanga ikimonyo” (6-11)

    • Umuntu utagira umumaro kandi ukora ibibi (12-15)

    • Ibintu birindwi Yehova yanga (16-19)

    • Jya wirinda umugore mubi (20-35)

  • 7

    • Jya wumvira amategeko y’Imana kugira ngo ubeho (1-5)

    • Umusore utaraba inararibonye ashukwa (6-27)

      • “Ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa” (22)

  • 8

    • Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu butangira kuvuga (1-36)

      • ‘Ndi uwa mbere mu byo Imana yaremye’ (22)

      • ‘Nari kumwe n’Imana ndi umukozi w’umuhanga’ (30)

      • “Nakundaga cyane abantu” (31)

  • 9

    • Ubwenge nyakuri buri gutumira abantu (1-12)

      • ‘Ubwenge ni bwo buzatuma ubaho igihe kirekire’ (11)

    • Umugore utagira ubwenge ari gutumira (13-18)

      • ‘Amazi yibwe araryoha’ (17)

  • IMIGANI YA SALOMO (10:1–24:34)

    • 10

      • Umwana w’umunyabwenge ashimisha papa we (1)

      • Umunyamwete azaba umukire (4)

      • Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro (19)

      • Umugisha Yehova atanga uzana ubukire (22)

      • Gutinya Yehova bituma umuntu abaho igihe kirekire (27)

    • 11

      • Ubwenge bufitwe n’abiyoroshya (2)

      • Umuntu utubaha Imana atuma abandi barimbuka (9)

      • “Aho abajyanama benshi bari ibintu bigenda neza” (14)

      • Umuntu ugira ubuntu azabona imigisha (25)

      • Uwiringira ubutunzi bwe azahura n’ingorane (28)

    • 12

      • Uwanga guhanwa ntagira ubwenge (1)

      • “Amagambo umuntu avuga atayatekerejeho akomeretsa nk’inkota” (18)

      • Guharanira amahoro bizana ibyishimo (20)

      • Yehova yanga cyane abantu babeshya (22)

      • Imihangayiko ituma umuntu yiheba (25)

    • 13

      • Abantu bajya inama ni abanyabwenge (10)

      • Iyo icyari kitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara (12)

      • Intumwa yizerwa izana ibyiza (17)

      • Ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge (20)

      • Igihano kigaragaza urukundo (24)

    • 14

      • Umuntu ni we umenya agahinda afite mu mutima (10)

      • Ibyo umuntu yibwira ko bikwiriye bishobora kumuzanira urupfu (12)

      • Umuntu utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose (15)

      • Umukire agira inshuti nyinshi (20)

      • Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza (30)

    • 15

      • Gusubizanya ineza bituma uburakari bushira (1)

      • Amaso ya Yehova areba hose (3)

      • Isengesho ry’umukiranutsi rishimisha Imana (8)

      • Iyo hatabayeho kujya inama, imigambi nta cyo igeraho (22)

      • Jya utekerereza mbere yo kuvuga (28)

    • 16

      • Yehova aragenzura akamenya igituma umuntu akora ibintu runaka (2)

      • Jya wereka Yehova ibyo ukora byose (3)

      • Yehova ni we washyizeho iminzani ihuje n’ukuri (11)

      • Kwibona bibanziriza kurimbuka (18)

      • Imvi ni ikamba ry’ubwiza (31)

    • 17

      • Ntugakorere ibibi umuntu wagukoreye ibyiza (13)

      • Ujye wigendera intonganya zitaravuka (14)

      • Inshuti nyakuri igukunda igihe cyose (17)

      • “Umutima unezerewe ni nk’umuti ukiza” (22)

      • Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge (27)

    • 18

      • Kwitarura abandi ni ubwikunde kandi ntibigaragaza ubwenge (1)

      • Izina rya Yehova ni nk’inzu y’umutamenwa (10)

      • Ubutunzi bw’umukire aba abona ko ari nk’umujyi we ukomeye(11)

      • Gutega amatwi impande zombi bigaragaza ubwenge (17)

      • Inshuti iguma ku muntu ikaruta umuvandimwe (24)

    • 19

      • Umuntu ugira ubushishozi atinda kurakara (11)

      • Umugore uhora atongana ameze nk’igisenge gihora kiva (13)

      • Umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova. (14)

      • Jya ukosora umwana wawe bigishoboka (18)

      • Kumvira inama bigaragaza ubwenge (20)

    • 20

      • Divayi ituma umuntu yitwara mu buryo buteye isoni (1)

      • Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho (4)

      • Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi ari hasi cyane mu iriba (5)

      • Jya wirinda gutanga isezerano uhubutse (25)

      • Icyubahiro cy’abasore ni imbaraga zabo (29)

    • 21

      • Yehova ayobora ibitekerezo by’umwami (1)

      • Imana yishimira ubutabera kuruta ibitambo (3)

      • Kugira umwete bizana inyungu (5)

      • Umuntu wanga kumva gutaka k’uworoheje, na we azataka abure umutabara (13)

      • Umuntu urwanya Yehova nta bwenge agira (30)

    • 22

      • Kuvugwa neza biruta kugira ubutunzi bwinshi (1)

      • Umwana utojwe akiri muto bimugirira akamaro ubuzima bwe bwose (6)

      • Umunebwe atinya intare iri hanze (13)

      • Igihano cyirukana ubujiji (15)

      • Umukozi w’umuhanga akorera abami (29)

    • 23

      • Ujye ugira ubwenge mu gihe watumiwe (2)

      • Ntukiruke inyuma y’ubutunzi (4)

      • Ubukire buraguruka bukagucika (5)

      • Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi (20)

      • Inzoga iryana nk’inzoka (32)

    • 24

      • Ntukagirire ishyari abakora ibibi (1)

      • Ubwenge ni bwo bwubaka urugo (3)

      • Iyo umukiranutsi aguye arongera agahaguruka (16)

      • Ntukishyure umuntu ibibi yagukoreye (29)

      • Ibitotsi bitera ubukene (33, 34)

  • IMIGANI YA SALOMO YANDITSWE N’ABAGARAGU B’UMWAMI HEZEKIYA (25:1–29:27)

    • 25

      • Kubika ibanga (9)

      • Amagambo yatoranyijwe neza (11)

      • Jya wubaha ubuzima bwite bw’abandi (17)

      • Jya utuma mugenzi wawe acururuka (21, 22)

      • Kumva inkuru nziza ni nko kunywa amazi akonje (25)

    • 26

      • Ibiranga abanebwe (13-16)

      • Ntukivange mu ntonganya zitakureba (17)

      • Jya wirinda urwenya rudakwiriye (18, 19)

      • Ahatari inkwi umuriro urazima (20, 21)

      • Amagambo y’umuntu usebanya ameze nk’ibyokurya biryoshye (22)

    • 27

      • Gucyahwa n’inshuti bigira akamaro (5, 6)

      • Mwana wanjye, shimisha umutima wanjye (11)

      • Icyuma gityaza ikindi (17)

      • Jya umenya umukumbi wawe (23)

      • Ubutunzi ntibuhoraho iteka ryose (24)

    • 28

      • Imana ntiyumva isengesho ry’umuntu wanga kumvira amategeko (9)

      • Umuntu uvuga ibyaha bye azababarirwa (13)

      • Umuntu uhatana kugira ngo akire vuba ntazakomeza kuba indahemuka (20)

      • Gucyaha ni byiza kuruta gushyeshyenga (23)

      • Umuntu ugira ubuntu nta cyo azabura (27)

    • 29

      • Umwana udahanwa akoza isoni (15)

      • Iyo hatariho ubuyobozi buturutse ku Mana abantu barirekura (18)

      • Umuntu ukunda kurakara akurura amakimbirane (22)

      • Umuntu wicisha bugufi ahabwa icyubahiro (23)

      • Gutinya abantu kugusha mu mutego (25)

  • 30

    • AMAGAMBO YA AGURI (1-33)

      • Ntumpe ubukene cyangwa ubukire (8)

      • Ibintu bitajya bihaga (15, 16)

      • Ibintu ntamenye (18, 19)

      • Umugore w’umusambanyi (20)

      • Inyamaswa zifite ubwenge butangaje (24)

  • 31

    • AMAGAMBO Y’UMWAMI LEMUWELI (1-31)

      • Umugore ushoboye ntibyoroshye kumubona (10)

      • Akunda gukora kandi akorana umwete (17)

      • Avugana ubugwaneza (26)

      • Abana n’umugabo we baramushima (28)

      • Ubwiza n’uburanga birashukana (30)