Imigani 10:1-32

  • Umwana w’umunyabwenge ashimisha papa we (1)

  • Umunyamwete azaba umukire (4)

  • Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro (19)

  • Umugisha Yehova atanga uzana ubukire (22)

  • Gutinya Yehova bituma umuntu abaho igihe kirekire (27)

10  Imigani ya Salomo. Umwana w’umunyabwenge anezeza papa we,Ariko umwana utagira ubwenge atera mama we agahinda.   Ubutunzi umuntu abonye abukuye mu bikorwa bibi, nta cyo bumumarira,Ariko gukiranuka kurinda umuntu urupfu.   Yehova ntazemera ko umukiranutsi asonza,Ariko ababi azabima ibyo bararikira.   Umunebwe azakena,Ariko umunyamwete azaba umukire.   Umwana ukusanya imyaka mu mpeshyi aba agaragaza ubushishozi,Ariko umwana uryamira mu gihe cy’isarura yikoza isoni.   Abakiranutsi bazabona imigisha,Ariko ababi bo bavuga amagambo ahisha ubugome bwabo.   Umukiranutsi aribukwa kandi akavugwa neza,Ariko umuntu mubi we azibagirana.   Umunyabwenge yemera amabwiriza ahawe,Ariko umuntu uvuga amagambo atarangwa n’ubwenge azakandagirirwa hasi.   Umuntu w’indahemuka azagira umutekano,Ariko umuntu w’umuhemu ibye bizajya ahagaragara. 10  Umuntu wicira abandi ijisho abigiranye uburyarya atera agahinda,Kandi umuntu uvuga amagambo y’ubupfapfa azakandagirirwa hasi. 11  Ibyo umukiranutsi avuga bihesha ubuzima,Ariko amagambo y’ababi ahishira urugomo. 12  Urwango rukurura amakimbirane,Ariko urukundo rutwikira ibyaha byose. 13  Umuntu ugaragaza ubushishozi avuga amagambo y’ubwenge,Ariko umuntu utagira ubwenge azahanishwa inkoni. 14  Abanyabwenge baha agaciro ubumenyi,Ariko abapfapfa bo bikururira kurimbuka. 15  Umukire aba abona ko ubutunzi bwe ari nk’umujyi ukomeye, Ariko abakene barimburwa n’ubukene bwabo. 16  Ibyo umukiranutsi akora bihesha ubuzima,Ariko ibyo umunyabyaha yunguka abikoresha akora ibyaha. 17  Uwemera gukosorwa atuma abandi babona ubuzima,Ariko uwanga guhanwa ayobya abandi. 18  Umuntu uhisha urwango avuga ibinyoma,Kandi umuntu ukwirakwiza amagambo yo gusebanya ntagira ubwenge. 19  Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,Ariko uwifata mu byo avuga aba agaragaje ubwenge. 20  Ibyo umukiranutsi avuga ni nk’ifeza y’indobanure,Ariko ibitekerezo by’umuntu mubi nta gaciro biba bifite. 21  Amagambo y’umukiranutsi afasha benshi,Ariko abapfapfa bicwa no kubura ubwenge. 22  Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire,Kandi nta mibabaro awongeraho. 23  Umuntu utagira ubwenge abona ko kwishora mu bwiyandarike ari nk’umukino,Ariko ubwenge bufitwe n’abagira ubushishozi. 24  Icyo umuntu mubi atinya ni cyo kizamugeraho,Ariko abakiranutsi bazahabwa ibyo bifuza. 25  Nk’uko inkubi y’umuyaga ihuha igashira, ni ko n’umuntu mubi azavaho.Ariko umukiranutsi ni nka fondasiyo ikomeye izahoraho kugeza iteka. 26  Nk’uko divayi isharira imerera amenyo, kandi nk’uko umwotsi umerera amaso,Ni ko n’umuntu w’umunebwe amerera umukoresha we. 27  Gutinya Yehova bituma umuntu abaho igihe kirekire,Ariko imyaka yo kubaho y’abantu babi izagabanywa. 28  Ibyiringiro by’abakiranutsi birabanezeza,Ariko ibyiringiro by’ababi bizashira. 29  Ibyo Yehova akora ni nk’urukuta rurerure rurinda umuntu w’inyangamugayo,Ariko bizatuma abakora ibibi bo barimbuka. 30  Umukiranutsi ntazigera agwa,Ariko ababi bo ntibazakomeza gutura ku isi. 31  Umukiranutsi buri gihe avuga amagambo arimo ubwenge,Ariko umuntu uvuga ibinyoma we azacecekeshwa. 32  Ibyo umukiranutsi avuga biba bishimishije,Ariko ibyo umuntu mubi avuga biba ari bibi.

Ibisobanuro ahagana hasi