Zaburi 141:1-10

  • Isengesho ry’umuntu usaba kurindwa

    • “Isengesho ryanjye rimere nk’umubavu” (2)

    • Umukiranutsi nancyaha biraba ari nk’amavuta ansutseho (5)

    • Ababi bose bagwa mu mitego batega (10)

Indirimbo ya Dawidi. 141  Yehova, narakwambaje. Tebuka uze aho ndi. Ninguhamagara, untege amatwi.   Isengesho ryanjye rimere nk’umubavu bategura imbere yawe,No gutakamba kwanjye kumere nk’ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba.   Yehova, mfasha kugenzura ibyo mvuga,Kandi unyobore mpitemo neza ibyo nkwiriye kuvuga.   Ntutume umutima wanjye ubogamira ku bibi,Ngo bitume mfatanya n’inkozi z’ibibi gukora ibikorwa bibi cyane by’ubugome.Sinzigera nifatanya mu birori byabo, ngo nsangire na bo ibyokurya byabo biryoshye.   Umukiranutsi nankubita, araba angaragarije urukundo rudahemuka.Nancyaha, biraba ari nk’amavuta ansutse ku mutwe,Kandi sinayanga. Ndetse nzakomeza kumushyira mu isengesho, igihe azaba ageze mu byago.   Nubwo abacamanza babo bajugunywe ku rutare,Abantu bazita ku magambo yanjye kuko ashimishije.   Nk’uko iyo umuhinzi ahinga asanza ubutaka,Ni ko n’amagufwa yacu yanyanyagijwe ku Mva.*   Icyakora Yehova wowe Mwami w’Ikirenga, ni wowe mpanze amaso. Ni wowe nahungiyeho, Ntiwemere ko mfa.   Undinde kugwa mu mutego banteze,No mu mitego y’inkozi z’ibibi. 10  Ababi bose bazagwa mu mitego y’urushundura bateze,Ariko njyewe sinzayigwamo.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Shewoli.” Ni ukuvuga, imva rusange y’abantu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”