Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Shakisha ukuri

Shakisha ukuri

Vanaho:

  1. 1. Twashakishije ukuri,

    Nk’abashaka ubutunzi.

    Ntitwari tuzi Imana by’ukuri

    Twari duhangayitse.

    (INYIKIRIZO)

    Ntitwacogoye gushaka ukuri.

    Twari twizeye ko tuzamenya Imana.

    Shaka, shakisha ukuri,

    Uve mu rujijo.

    Umenye aho

    Ubuzima bwacu bwakomotse, n’impamvu dukeneye Ubwami bw’Imana.

    Shaka Imana.

  2. 2. Twamenye izina ry’Imana.

    Tumenya ko yitwa Yehova.

    Ibyo byabaye imbarutso,

    Yo kumenya n’ibindi.

    (INYIKIRIZO)

    Ntitwacogoye gushaka ukuri.

    None ubu twamenye ubuzima nyakuri.

    Shaka, shakisha ukuri,

    Uve mu rujijo.

    Umenye aho:

    Ubuzima bwacu bwakomotse, n’ukuntu isi izahinduka paradizo.

    Shaka Imana.

    (IKIRARO)

    Tuzabwiriza hose, dushaka abantu,

    Bakeneye ukuri.

    Na bo bave mu gihirahiro

    Bagire ubumenyi,

    Bazabeho iteka ryose.

    (INYIKIRIZO)

    Shaka, shakisha ukuri,

    Uve mu rujijo.

    Umenye aho:

    Ubuzima bwacu bwakomotse, n’uko tuzabona ubuzima bw’iteka.

    Shaka Imana.