Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukomezwa n’ubumwe bwacu

Dukomezwa n’ubumwe bwacu

Vanaho:

  • (INTRO)

    Muze mwese bavandimwe,

    Tubwire bose bumve,

  1. 1. Twe dusenga Imana imwe,

    Kandi ubumwe buraturanga,

    Ukuri tubwiriza

    Twishimira kukugeza hose.

    (IMBANZIRIZANYIKIRIZO)

    Twunga ubumwe no,

    Mu mibabaro,

    Rwose ntituri twenyine.

    (INYIKIRIZO)

    Turi umwe kandi tunaterana inkunga,

    Turi umwe birazwi, turi umwe nta shiti,

    Turi umwe bityo tunakorera hamwe,

    Mu byo dukora byose turi umwe, turi umwe nta shiti.

  2. 2. Tuva mu moko yose,

    Dukunda ibintu binyuranye.

    N’ubwo bimeze bityo,

    Dukomeza kubahisha Imana.

    (IMBANZIRIZANYIKIRIZO)

    Aho twagana,

    Abavandimwe

    Bazatwakirana ubwuzu,

    (INYIKIRIZO)

    Turi umwe kandi tunaterana inkunga,

    Turi umwe birazwi turi umwe nta shiti,

    Turi umwe bityo tunakorera hamwe,

    Mu byo dukora byose turi umwe, turi umwe nta shiti,

    Turi umwe birazwi turi umwe

    (INYIKIRIZO)

    Turi umwe kandi tunaterana inkunga,

    Turi umwe birazwi, turi umwe nta shiti,

    Turi umwe bityo tunakorera hamwe,

    Mu byo dukora byose turi umwe, Turi umwe nta shiti.

    Turi umwe nta shiti,

    Turi umwe nta shiti.