Soma ibirimo

Bazimije inkongi y’umuriro

Bazimije inkongi y’umuriro

Sandra yarimo anywa icyayi kwa sebukwe, nuko agiye kubona abona ibirimi by’umuriro bitungutse munsi y’urugi rw’akazu babikagamo ibikoresho kari hafi y’inzu yabo. Yahise asakuza ati: “Mutabare! Inzu irahiye!” We n’umugabo we Thomas bahise bareba icyo bakora. Sandra yirukanse ajya kuzana kizimyamwoto, naho Thomas we yiruka agana kuri ako kazu ngo arebe uko bimeze. Sandra yahise amuhereza iyo kizimyamwoto, nuko arawuzimya. Sandra yaravuze ati: “Iyo tutahagoboka, ako kazu kari gushya kagakongoka.”

Ni iki cyafashije Thomas na Sandra kudahahamuka ahubwo bakagira icyo bakora? Bo n’abandi bantu 1000 bakoze ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova i Selters mu Budage, bari barigishijwe uko bazimya inkongi y’umuriro.

Inyubako z’i Selters ziri ku buso bwa hegitari 30, zirimo inyubako z’ibiro n’amacumbi, imesero, icapiro n’izindi nzu zikorerwamo imirimo zishobora kwibasirwa n’inkongi y’umuriro. Ubwo rero, Urwego Rushinzwe Kwirinda Impanuka rukorera ku biro by’ishami rwashyizeho gahunda yo kwigisha abantu icyo bakora mu gihe habaye inkongi y’umuriro. Mbere na mbere, itsinda ry’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi ku biro by’ishami bakorana imyitozo n’abashinzwe kuzimya umuriro mu mugi wa Selters. Ikindi nanone, abavoronteri bose bo ku biro by’ishami bagira gahunda ihoraho yo gukora ibi bikurikira:

  • Kwitoza uko bahunga mu gihe habaye inkongi.

  • Kwitoza uko bazimya umuriro.

  • Kwiga uko bazimya umuriro utarakwira hose.

Ibyo bituma abavoronteri bamenya icyo bakwiriye gukora mu gihe habayeho impanuka zitunguranye.

Imyitozo yo kuzimya umuriro

Abitabira iyo myitozo bamenya uko bazimya umuriro mu buryo budateje akaga. Christin wize ibyo kuzimya umuriro mu mashuri asanzwe, yagize icyo avuga ku myitozo baherewe ku biro by’ishami agira ati: “Nafashe kizimyamwoto, ndayifungura ubundi negera umuriro nturutse mu kerekezo umuyaga uturukamo. Iyo ntabigenza ntyo, ibirimi by’umuriro byari kuntwika. Nguko uko nawuzimije! Nanone nize uko nafatanya n’abantu bane cyangwa batanu tukazimya inkongi y’umuriro.”

Daniel utoza abandi kuzimya umuriro yavuze ko iyo myitozo ituma abantu badakomeza “gutinya umuriro cyane.” Yabisobanuye agira ati: “Iyo habaye inkongi, usanga abantu babuze icyo bafata n’icyo bareka, bakibaza icyo bakora bikabashobera. Ntibaba bazi n’uko bakoresha kizimyamwoto. Ariko iyo bazi icyo bakora, bashobora gukumira inkongi y’umuriro hakiri kare itarangiza byinshi. Abahabwa iyo myitozo, bamenya uko bafata kizimyamwoto no kuyikoresha bazimya umuriro. Iyo myitozo ituma bigirira ikizere kandi bakagira ubutwari bwo kugira icyo bakora mu gihe bibaye ngombwa.”

Imyitozo yagize akamaro

Abantu benshi bishimiye iyo myitozo. Christin twigeze kuvuga yaravuze ati: “Ni ubwa mbere nari nkoze kuri kizimyamwoto. Mbona byaba byiza abantu bose bahawe iyi myitozo.” Nadja ukora igihe gito ku biro by’ishami, akaba anakora ku kibuga k’indege yaravuze ati: “Mu myaka icumi, ku kibuga k’indege bagiye banyigisha kuzimya umuriro ariko nabyigaga mu magambo gusa. Ariko imyitozo naherewe ku biro by’ishami yatumye ndushaho kwigirira ikizere. Ubu haramutse habaye inkongi y’umuriro, nzi icyo nakora.”

Sandra yavuze ko imyitozo yaherewe ku biro by’ishami ari yo yamufashije kugira icyo akora igihe yari kwa sebukwe. Yaravuze ati: “Singitinya gukoresha kizimyamwoto. Gukora imyitozo buri mwaka ni byiza. Byaramfashije cyane.”

Bakoranye imyitozo n’abashinzwe kuzimya umuriro

Abakora mu rwego rushinzwe kuzimya umuriro mu mugi wa Selters bakorera imyitozo ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Theo Neckermann ubahagarariye yaravuze ati: “Dushinzwe kuzimya umuriro mu mugi wa Selters. Ubundi dukunze kuzimya umuriro mu ngo z’abantu cyangwa mu magorofa. Amazu y’ibiro by’ishami by’Abahamya arihariye cyane kuko ari ahantu hagari, akaba ari manini kandi n’imirimo ihakorerwa ikaba isaba gukorana umwete. Tuba dukeneye gukorera imyitozo hano kugira ngo twongere ubuhanga bwo kuzimya inkongi z’umuriro. Kwitoreza hano biradushimisha.”

Abavoronteri basaga 100 bakorera ku biro by’ishami n’abashinzwe kuzimya umuriro bakorana imyitozo yo gutabara abantu no kuzimya inkongi y’umuriro. Neckermann yaravuze ati: “Dushimishwa n’abakozi banyu kuko bahora biteguye gutabara. Badahari, ibikorwa by’ubutabazi no kuzimya umuriro ntibyagenda neza.”

Berekana ibibi byo gukoresha amazi uzimya umuriro utewe n’amavuta

Abashinzwe kuzimya umuriro mu mugi wa Selters n’abakorera ku biro by’ishami bagaragaje ubuhanga bwabo muri Gashyantare 2014. Hari igihe imwe mu nzu y’amacumbi yo ku biro by’Abahamya yatangiye gucumba umwotsi. Daniel twigeze kuvuga agira ati: “Umwotsi wari mwinshi cyane ku buryo tutabashaga no kureba imbere yacu. Twahise duhamagara urwego rushinzwe kuzimya umuriro, dutangira guhungisha abantu n’ibintu. Abakozi b’urwo rwego bahageze twamaze gusohora abantu bose.” Neckermann agira ati: “siniyumvisha ukuntu babashije gusohora abo bantu bose mu gihe gito, mu mugi nk’uyu wa Frankfurt. Mugira ikinyabupfura, kandi ikipe yanyu y’ubutabazi ikora neza cyane!” Abashinzwe kuzimya inkongi babanje gukuraho ibintu byose bishobora guteza akaga. Nta muntu n’umwe wakomeretse kandi nta bintu byinshi byangiritse.

Abagize umuryango wa Beteli bose bakorera i Selters bizeye ko hatazongera kubaho inkongi y’umuriro nk’iyo. Ariko niyo byaba, hari abavoronteri biteguye kuzimya inkongi z’umuriro.