Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki mu gihe ngize ibyago?

Nakora iki mu gihe ngize ibyago?

 Nta wudahura n’ibyago. Bibiliya igira iti ‘abazi kwiruka si bo batsinda isiganwa, kandi intwari si zo zitsinda urugamba. Ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose’ (Umubwiriza 9:11). Muri abo, harimo n’abakiri bato bahuye n’ibyago. Bakora iki kugira ngo bihanganire ibyo bibazo? Reka turebe ingero ebyiri.

  • REBEKAH

  • CORDELL

REBEKAH

 Ababyeyi banjye batanye mfite imyaka 14.

 Naribwiraga nti “buriya ntibatanye burundu, ahubwo papa akeneye akanya ko kuruhuka. None se ko akunda mama, ni iki cyatuma amuta? Kuki se jye yanta?”

 Numvaga kugira uwo mbibwira bingoye cyane. Sinashakaga no kubitekerezaho. Nari nararakaye nubwo ntari nzi ko ari yo mpamvu yabinteye. Natangiye guhangayika no kubura ibitotsi.

 Igihe nari mfite imyaka 19 mama yishwe na kanseri. Yari incuti yanjye magara.

 Igihe ababyeyi banjye batanaga byaranshegeshe, ariko urupfu rwa mama rwo rwarampuhuye. Na n’ubu ntibiranshiramo. Gusinzira byarushijeho kungora kandi ndacyahangayitse.

 Icyakora, hari ibintu byamfashije. Urugero, amagambo yo mu Migani 18:1 yanteye inkunga yo kutitarura abandi. Nagerageje gukurikiza iyo nama.

 Nanone kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova, nsoma ibitabo bishingiye kuri Bibiliya bimpumuriza. Igitabo cyamfashije igihe ababyeyi banjye batandukanaga ni igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo. Ndibuka igihe nasomaga Umubumbe wa 2, igice kigira kiti “Ese nagira ibyishimo kandi nderwa n’umubyeyi umwe?

 Umurongo w’Ibyanditswe wo muri Matayo 6:​25-34 ndawukunda cyane kuko umfasha kwihanganira imihangayiko mpura na yo. Ku murongo wa 27, Yesu yarabajije ati “ni nde muri mwe ushobora kongera n’umukono a umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara, abiheshejwe no guhangayika?”

 Twese duhura n’ibibazo mu buzima, ariko uko mama yitwaye igihe yari ahanganye n’ibibazo byanyigishije ko uko umuntu ahangana n’ibigeragezo ari byo by’ingenzi. Yahuye n’ibibazo byinshi, urugero nko gutana n’uwo bashakanye no kurwara indwara idakira. Nyamara yakomeje kurangwa n’icyizere kandi yiringira Imana kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe. Sinzigera nibagirwa ibyo yanyigishije ku byerekeye Yehova.

 Tekereza: Gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo byagufasha bite kwihangana igihe ugize ibyago?​—Zaburi 94:19.

CORDELL

 Igihe nari mfite imyaka 17 nabonye papa apfa. Urupfu rwe ni cyo kintu cyambabaje mu buzima. Nashenguwe n’agahinda.

 Numvaga ko atapfuye kandi ko atari we barimo bazingazingira mu mashuka. Naribwiraga nti “ejo azakanguka.” Numvaga nta cyo maze kandi ntazi icyo nakora.

 Jye n’umuryango wanjye turi Abahamya ba Yehova kandi igihe papa yapfaga abagize itorero ryacu batwitayeho cyane. Baratugaburiye kandi bakomeza kutuba hafi. Ibyo ntibabikoze igihe gito gusa ahubwo babikoze igihe kinini. Ibyo byatumye mbona ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo b’ukuri.​—Yohana 13:35.

 Umurongo w’Ibyanditswe wanteye inkunga cyane ni uwo mu 2 Abakorinto 4:​17, 18. Uwo murongo ugira uti “nubwo amakuba yaba ay’akanya gato kandi ataremereye, atuviramo ikuzo rigenda rirushaho kugira uburemere kandi ry’iteka, ari na ko dukomeza guhanga amaso, atari ku bintu biboneka, ahubwo ku bitaboneka, kuko ibiboneka ari iby’akanya gato, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka.”

 Uwo murongo waramfashije cyane. Uburwayi bwa papa bwamaze igihe gito ariko ibyo Imana idusezeranya kuzadukorera mu gihe kizaza byo bizahoraho iteka ryose. Urupfu rwa papa rwatumye ntekereza uko nkoresha ubuzima bwanjye n’icyo nahindura ku ntego nifuza kugeraho.

 Tekereza: Ibyago uhura na byo mu buzima byagufasha bite gusuzuma intego zawe?​—1 Yohana 2:17.

a Umukono ni urugero rw’uburebure rureshya na santimetero 45.