Soma ibirimo

Nakora iki mu gihe ababyeyi banjye batanye?

Nakora iki mu gihe ababyeyi banjye batanye?

Icyo wakora

 Gira umuntu muganira ku biguhangayikishije. Bwira ababyeyi bawe agahinda ufite cyangwa ko uri mu rujijo. Ahari bashobora kugusobanurira uko ibintu bimeze, bityo imihangayiko yawe ikagabanuka.

 Niba ababyeyi bawe badashobora kubigufashamo, ushobora kubibwira undi muntu w’incuti yawe ukuze.​—Imigani 17:​17.

 Ikirenze ibyo byose, So wo mu ijuru yiteguye kugutega amatwi, kuko ari we “wumva amasengesho” (Zaburi 65:​2). Suka ibiri mu mutima wawe imbere ye ‘kuko akwitaho.’​—1 Petero 5:​7.

Icyo udakwiriye gukora

Kwihanganira gutana kw’ababyeyi bawe ni kimwe no gukira imvune y’ukuboko: birakubabaza ariko amaherezo urakira

 Ntukabike inzika. Daniel ufite ababyeyi batanye afite imyaka irindwi, yaravuze ati “ababyeyi banjye barangwaga n’ubwikunde. Mu by’ukuri ntibigeze batuzirikana kandi ntibatekereje ko ibyo bakora bitugiraho ingaruka.”

 Ariko se ni akahe kaga gashobora kugera kuri Daniel, aramutse akomeje kugira umujinya no kubika inzika?—Igisubizo: soma mu Migani 29:​22.

 Kuki byaba byiza Daniel agerageje kubabarira ababyeyi be, nubwo ibyo bishobora kumugora?​—Igisubizo: soma mu Befeso 4:​31, 32.

 Irinde imyitwarire yo kwiyangiza. Denny yaravuze ati ati “ababyeyi banjye bamaze gutana, nabuze ibyishimo kandi ndiheba. Natangiye kugira ibibazo ku ishuri ndetse umwaka umwe ndawutsindwa. Nyuma yaho . . . natangiye kwitwara nabi ku ishuri kandi ngakunda kurwana.”

 Uratekereza ko Denny yashakaga kugera ku ki igihe yitwaraga nabi ku ishuri? Kuki yari asigaye akunda kurwana?

 Ihame ryo mu Bagalatiya 6:​7 ryafasha rite abantu bameze nka Denny kwirinda imyifatire yo kwiyangiza?

 Ibikomere byo ku mutima bisaba igihe kugira ngo bikire. Icyakora uko ubuzima bwawe buzagenda bugaruka ku murongo, uzagera ubwo wumva warasubiye mu buzima busanzwe.