Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki niba numva nigunze?

Nakora iki niba numva nigunze?

 Hari abantu benshi bababazwa no kuba bari mu rugo bonyine, nta kintu bafite cyo gukora kandi nta na hantu bafite ho kujya. Umusore witwa Robert yaravuze ati: “Iyo bimeze bityo, ndicara nkabura icyo nkora.”

 Ese nawe wigeze wumva umerewe utyo? Niba ari ko bimeze, iyi ngingo ishobora kugufasha!

 Icyo ukwiriye kumenya

  •   Ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kutagira icyo bigufasha.

     Guhugira kuri interineti bishobora kugufasha gusunika amasaha, ariko nanone bishobora gutuma udakoresha neza ubwenge bwawe, bityo ukarushaho kugira irungu. Jeremy ufite imyaka 21 yagize ati: “Usanga uri kwirebera muri terefone ariko mu by’ukuri nta kindi kintu uri gutekereza.”

     Undi mukobwa ukiri muto witwa Elena na we ni uko abibona. Yaravuze ati: “Ibikoresho by’ikoranabuhanga nta kindi bigufasha uretse gutuma wiyibagiza ibiri kuba muri ako kanya, ariko warangiza kubikoresha, ukarushaho kugira irungu!”

  •   Gukunda ibyo ukora bishobora gutuma irungu rigabanuka.

     Ese kugira ibintu byinshi byo gukora ni byo bituma utagira irungu? Ahanini biterwa n’uburyo ukunda ibyo urimo ukora. Urugero, umukobwa ukiri muto witwa Karen yagize ati: “Ishuri ryarandambiraga nubwo nabaga mfite ibintu byinshi byo gukora. Kugira ngo wirinde irungu, ugomba gukunda ibyo urimo ukora.”

 Ese wari ubizi? “Iyo nta cyo ufite cyo gukora” aba ari igihe kiza cyo kugishaka. Uba ushobora gukoresha uwo mwanya ufite ugakora ikintu gishya cyakugirira akamaro.

Igihe umara uri wenyine twakigereranya n’umurima urumbuka uba ushobora guteramo ikintu gishya

 Icyo wakora

 Jya ushishikazwa n’ibintu bitandukanye. Gerageza gushaka inshuti nshya, ushake ibindi bintu bigushishikaza uzajya uhugiramo. Jya ugerageza kwiga ibintu bishya. Burya abantu bashishikazwa n’ibintu byinshi ntibajya bagira irungu iyo bari bonyine, cyangwa ngo abo bari kumwe bagire irungu!

 Ihame rya Bibiliya: “Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose.”—Umubwiriza 9:10.

 “Vuba aha natangiye kwiga ururimi rw’Igishinwa k’ikimandari, kandi uko nitoza buri munsi, ni ko ndushaho kubona ko nari narahombye rwose. Nkunda iyo mfite ikintu cyo gukora. Bituma mpora mpuze kandi ngakoresha igihe cyange neza.”—Melinda.

 Jya wibanda ku ntego zawe. Nukora ikintu ufite intego runaka, bizatuma kirushaho kugushishikaza. N’iyo wishyiriyeho intego mu masomo, bituma ishuri ritakurambira.

 Ihame rya Bibiliya: ‘Nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira . . . kubonera ibyiza mu murimo akorana umwete.’—Umubwiriza 2:24.

 “Igihe nendaga kurangiza amashuri, nari nsigaye niga amasaha umunani kubera ko nari narasigaye inyuma mu masomo. Nta bwo byigeze bindambira kubera ko nabikoraga mbishyizeho umutima. Nahoraga ntekereza ku byishimo nzagira ninsoza amashuri, kandi ibyo byatumaga ngira imbaraga zo kwiga.”—Hannah.

 Jya wakira ibintu udashobora kugira icyo ukoraho. Burya n’iyo waba urimo ukora ibintu bigushimisha cyane, ntihaburamo akantu katagenda neza. Hari n’igihe inshuti zawe zihindura gahunda mwari mufitanye, ukaba nta kindi wabikoraho. Aho kugira ngo ibyo bitume wumva utishimye, jya witoza kubyakira.

 Ihame rya Bibiliya: “Ufite umutima unezerewe ahora mu birori.”—Imigani 15:15.

 “Hari inshuti yange yambwiye ko ngomba kujya nishimira igihe mara ndi ngenyine. Yavuze ko kwishimira igihe uba uri wenyine nk’uko wishima uri kumwe n’inshuti, ari ikintu k’ingenzi buri wese aba agomba kwiga mu buzima.”—Ivy.