Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Naganira nte n’ababyeyi bange ku mategeko banshyiriraho?

Naganira nte n’ababyeyi bange ku mategeko banshyiriraho?

 “Igihe nari mfite imyaka 15 numvaga amategeko ababyeyi bange banshyiriraho nta cyo atwaye. Icyakora kuko ubu maze kugira imyaka 19, numva nkeneye kurushaho kugira umudendezo.”—Sylvia.

 Ese nawe ujya wiyumva utyo? Niba ari ko bimeze, iyi ngingo ishobora kugufasha kubiganiraho n’ababyeyi bawe.

 Icyo ugomba kumenya

 Mbere y’uko uganira n’ababyeyi bawe ku birebana n’amategeko bagushyiriraho, banza utekereze kuri ibi bikurikira:

  •  Amategeko atuma habaho gahunda. Tekereza umuhanda urimo imodoka nyinshi. Byagenda bite uwo muhanda uramutse utarimo ibyapa cyangwa amatara ayobora imodoka? Amategeko yo mu rugo na yo ameze nk’ayo mategeko yo mu muhanda kuko atuma hakomeza kubaho gahunda.

  •  Amategeko agaragaza ko ababyeyi bawe bakwitaho. Ababyeyi bawe baramutse batagushyiriyeho amategeko, byaba bigaragaza ko batakwitaho. Ubwo se koko wifuza kugira ababyeyi nk’abo?

 ESE WARI UBIZI? Burya ababyeyi na bo baba bafite amategeko basabwa gukurikiza. Niba ushaka kumenya ayo mategeko soma mu Ntangiriro 2:24, mu Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7, mu Befeso 6:4 no muri 1 Timoteyo 5:8.

 Ariko se nubwo waba wemera ko ari ngombwa ko habaho amategeko, wakora iki niba wumva ababyeyi bawe bagushyiriraho amategeko akagatiza?

 Icyo wakora

 Mbere y’uko mubiganiraho, banza utekereze. Ese ubundi usanzwe wumvira amategeko yabo? Niba usanzwe utumvira amategeko bagushyiriraho, birashoboka ko igihe cyo kuganira ku mudendezo bagushyiriraho kitari cyagera. Ahubwo wasoma ingingo ivuga ngo: “Nakora iki ngo ababyeyi bange bangirire ikizere?

 Niba usanzwe wumvira amategeko ababyeyi bawe bagushyiriraho, banza utegure ibyo uzababwira. Nubanza gutegura ibyo uzababwira bizagufasha kumenya niba koko ibyo ubasaba bishyize mu gaciro. Noneho, uzasabe ababyeyi bawe bahitemo igihe n’ahantu mushobora kuganirira mwese mutuje kandi mwisanzuye. Hanyuma, nuganira n’ababyeyi bawe uzibuke ibi bikurikira:

 Jya ububaha. Bibiliya igira iti: “Ijambo ribabaza ribyutsa umujinya” (Imigani 15:1). Jya uzirikana ko nutongana n’ababyeyi bawe cyangwa ukabashinja ko badashyira mu gaciro bizatuma ibintu birushaho kuzamba.

 “Uko ndushaho kubaha ababyeyi bange ni ko na bo barushaho kunyubaha. Ibyo bituma twumvikana kandi tukabona ibintu kimwe.”—Bianca ufite imyaka 19.

 Jya ubatega amatwi. Bibiliya itugira inama yo ‘kwihutira kumva ariko tugatinda kuvuga’ (Yakobo 1:19). Jya uzirikana ko urimo uganira n’ababyeyi bawe, ubwo rero nawe ugomba kubatega amatwi.

 “Uko umuntu agenda akura, ashobora kumva ko azi ibintu byinshi kurusha ababyeyi be ariko aba yibeshya rwose. Tugomba kumvira inama batugira.”—Devan.

 Jya wishyira mu mwanya wabo. Jya ugerageza kumva ibitekerezo by’ababyeyi bawe. Nanone jya ukurikiza inama yo muri Bibiliya ivuga ko ‘tutagomba kwita ku nyungu zacu bwite twibanda gusa ku bitureba, ahubwo nanone tukita ku nyungu z’abandi,’ kandi birumvikana ko hakubiyemo n’iz’ababyeyi bawe.—Abafilipi 2:4.

Ni ubuhe buryo ubona wakoresha bugatuma urushaho kugira umudendezo?

 “Najyaga mbona ababyeyi bage nk’abantu turi mu makipe ahanganye aho kubabona nk’abantu turi mu ikipe imwe. Icyakora ubu, nabonye ko babaga bagerageza kuba ababyeyi beza kimwe n’uko nange nitozaga kuzaba umuntu ushoboye. Ibyo bakoraga byose ni uko babaga bampangayikiye.”—Joshua ufite imyaka 21.

 Jya ubabwira uko ubyumva. Tuvuge ko ababyeyi bawe bagushyiriyeho itegeko rivuga ko badashaka ko umara isaha yose utwaye imodoka ugiye mu birori. Gerageza kumenya aho ikibazo kiri; ese ni ukumara isaha yose utwaye cyangwa ni ukujya muri ibyo birori?

  •   Niba ikibazo ari ugutwara, ese ushobora gushaka undi muntu uzi gutwara imodoka akaguherekeza?

  •   Niba ikibazo ari ukujya mu birori, ese ushobora kubabwira abo muri buhuriremo kandi ukababwira n’abari bubihagararire?

 Jya uzirikana ko ugomba kuganiriza ababyeyi bawe ububashye kandi ugatega amatwi ibyo bakubwira. Amagambo yawe n’uko witwara bigomba kugaragaza ko ‘wubaha so na nyoko’ (Abefeso 6:2, 3). Ese bazageraho bahindure uko babona ibintu? Birashoboka kimwe n’uko bitashoboka. Ariko uko byagenda kose, uzakore ibi bikurikira:

 Jya wemera imyanzuro ababyeyi bawe bafashe. Iki ni ikintu gikomeye utari uzi kandi gishobora gutuma ababyeyi bawe barushaho kuguha umudendezo. Nutongana n’ababyeyi bawe kubera ko bataguhaye umudendezo wifuza, bizatuma n’ikindi gihe mutaganira neza. Icyakora, niwumvira ibyo bakubwira bizatuma bagabanya amategeko bagushyiriraho maze urusheho kubona umudendezo.