Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki cyamfasha kureka kubaho nishushanya?

Ni iki cyamfasha kureka kubaho nishushanya?

 Hari igihe bamwe mu bagaragu b’Imana bibaza niba ari ngombwa ko bashyiraho imihati, bagafata igihe kandi bakabaho bahuje n’amahame yo mu Byanditswe (Zaburi 73:2, 3). Bashobora no gutangira gukora ibikorwa bihabanye n’amategeko ya Yehova kandi bakagerageza guhisha abo bahuje ukwizera imyitwarire yabo mibi.

Iyi ngingo igenewe gufasha abari baratangiye kugendera muri izo nzira mbi ariko bakaba bifuza kuzivamo.

 Muri iyi ngingo turasuzuma

 Kubaho wishushanya bisobanura iki?

 Kubaho wishushanya bisobanura ko iyo uri kumwe na bagenzi bawe batumvira Yehova, ukora ibikorwa uzi neza ko ari bibi; ariko nanone waba uri kumwe n’Abakristo bagenzi bawe, ibyo ukora bikagaragaza ko ushaka gukorera Yehova. Biba bimeze nk’aho ubayeho ubuzima bubiri butandukanye, kandi muri ubwo buzima bwombi uba uhisha uwo uri we.

 “Iyo ubayeho wishushanya, haba hari icyo uhisha impande zombi, ku buryo nta n’umwe uba ukuzi neza. Mu by’ukuri iyo ubayeho utyo, nta muntu n’umwe ubera inyangamugayo.”—Erin.

 Ese wari ubizi? Kubaho wishushanya bishobora kuba binakubiyemo ibikorwa ukora uri wenyine kandi uzi ko Yehova abyanga.

 “Igihe nari mfite imyaka 14, natangiye kureba amashusho mabi kuri interinete. Iyo nabaga ndi kumwe n’abandi, nagaragazaga ko nanga porunogarafiya, ariko mu mutima wanjye nari nzi neza ko ntayanga.”—Nolan.

 Ihame rya Bibiliya: “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi.”—Matayo 6:24.

 Ese kubaho nishushanya bisobanura ko ndi umuntu mubi?

 Si ko byanze bikunze biba bimeze. Birumvikana ko hari bamwe bahisemo kubaho mu buryo budahuje n’amahame ya Bibiliya. Ariko se, ni ko bimeze no kuri wowe? Cyangwa se hari indi mpamvu ituma ubaho wishushanya, urugero nk’izi:

  •   Uba ufite ubwoba bwo kubaho mu buzima butandukanye n’ubw’abagenzi bawe.

  •   Uba wumva hari ibintu byinshi uhuriyeho n’abo mwigana kurusha abo mu itorero ryawe.

  •   Uba wumva udafite imbaraga n’ubushobozi byo gukurikiza amahame yose y’Imana.

 “Ntekereza ko abakiri bato benshi babaho bishushanya, bumva bisanzuye iyo bari kumwe n’abantu batagendera ku mahame ya gikristo, maze bigatuma bakora ibintu ibyo ari byo byose kuko baba bifuza kwemerwa nabo.”—David.

 Birumvikana ko nta mpamvu n’imwe mu zo tumaze kuvuga haruguru umuntu yakwitwaza ngo abeho yishushyanya. Ariko nanone, zadufasha gusobanura ukuntu abantu beza nabo bashobora kugwa mu mutego wo kubaho bishushanya. Ariko se biramutse bikubayeho, ni iki wakora?

 Wakora iki ngo uhagarike kubaho wishushanya?

  1.  1. Genzura ukuntu ubayeho. Ibaze uti: “Ese uku ni ko nifuza kubaho? Niba atari byo se, amahitamo yanjye azanjyeza kuki?”

     Ihame rya Bibiliya: ‘Umunyamakenga abona amakuba . . . , ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.’—Imigani 27:12.

  2.  2. Jya uvugisha ukuri. Ganira n’ababyeyi bawe cyangwa incuti yawe ikuze mu buryo bw’umwuka yubaha amategeko ya Yehova, ubasobanurire uko ubayeho. Nabo rwose bazishimira kugufasha kandi bazaterwa ishema no kubona ukora ibyiza.

    Niba waraguye mu mwobo muremure twagereranya n’umutego wo kubaho wishushanya, ushobora gusaba ubufasha

     “Kubwira abandi amakosa nakoze, ni byo bintu byangoye cyane, ariko igihe nabivugaga numvise nsa n’utuye umutwaro wari undemereye cyane.”—Nolan.

     Ihame rya Bibiliya: “Uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa.”—Imigani 28:13.

  3.  3. Jya wemera ingaruka z’ibyo wakoze. Ibuka ko niba hari ibintu wakoze, ariko ukabihisha ababyeyi bawe n’abagize itorero, byatumye bagutakariza icyizere. Ibyo bizatuma, baba ababyeyi bawe cyangwa abasaza b’itorero bagira ibintu batakwemerera gukora. Ujye ubyemera kandi wiyemeze guhindura imyitwarire yawe kugira ngo ube “inyangamugayo muri byose” uhereye ubu.—Abaheburayo 13:18.

     Ihame rya Bibiliya: “Jya wumvira inama kandi wemere impanuro, kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.”—Imigani 19:20.

  4.  4. Rushaho kwemera ko Imana igukunda. Kubera ko Yehova adukunda, yita ku bikorwa bya buri wese. Ubwo rero, niba ubaho wishushanya ugomba kumenya ko abizi kandi ko bimubabaza. Ariko, ‘kuko ikwitaho,’ yifuza cyane kugufasha ukikosora.—1 Petero 5:7.

     Ihame rya Bibiliya: “Amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye.”—2 Ngoma 16:9.