Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi? (Igice cya 3)

Nahangana nte n’ikibazo cy’uburwayi? (Igice cya 3)

 Akenshi iyo umuntu akiri umusore aba afite amagara mazima n’imbaraga nyinshi. Icyakora, hari abakiri bato benshi bafite ikibazo cy’uburwayi bukomeye. Ese nawe ni uko umeze? Niba ari ko umeze, inkuru ya V’loria, Justin, na Nisa b’Abahamya ba Yehova, ishobora kuguhumuriza. Soma wiyumvire icyabafashije kwihanganira indwara zabazahaje.

 V’loria

 Narwaye indwara ifata imyakura mfite imyaka 14. Maze kugira imyaka 20 narwaye rubagimpande, indwara ituma abasirikare barinda umubiri bawangiza aho kuwurinda n’indi ndwara imugaza ingingo ikangiza n’uruhu. Ntushobora gukora ibyo wifuza byose igihe uhora wumva nta ntege ufite. Hari igihe nari naragagaye igice cyo hasi cyose ku buryo nagenderaga mu kagare.

 Iyo biba ibyo gusa. Kubera ko nahoraga mpangayikishijwe n’uburwayi bwanjye naje guhungabana, nkabazwa n’uko ntashoboraga gukora ibintu byoroshye, urugero nko kwandika cyangwa gufungura ijagi. Nabonaga abana bagenda nkibaza impamvu njye binanira. Numvaga nta cyo maze.

 Nshimishwa no kuba narabonye abantu bamfasha. Abagize umuryango wanjye n’Abahamya ba Yehova bo mu itorero nteranamo bamba hafi. Abagize itorero bansura kenshi ku buryo numva ntari jyenyine. Hari bamwe bantumira iyo habaye ibirori nubwo kunkura mu igare cyangwa mu modoka bitaborohera.

 Abageze mu za bukuru bo mu itorero baramfasha cyane kuko bo biyumvisha neza uko kurwara bimera. Bamfashije kwemera aho ubushobozi bwanjye bugarukira no kuticira urubanza igihe ntashoboye gukora ibyo abandi bakora. Iyo ndi mu materaniro cyangwa mu murimo wo kubwiriza ni bwo mba nishimye cyane (Abaheburayo 10:25). Icyo gihe mbona ko nubwo namugaye ntatandukanye n’abandi cyane.

 Mpora nzirikana ko Yehova aduha imbaraga dukeneye kugira ngo twihangane. Urugero, Bibiliya ivuga ko nubwo umubiri wacu w’inyuma ugenda uzahara, umuntu wacu w’imbere “agenda ahindurwa mushya uko bwije n’uko bukeye” (2 Abakorinto 4:16). Uko ni ko numva meze rwose!

 Tekereza: Niba urwaye indwara yakuzahaje, kuki kuba hamwe n’abandi bishobora kugufasha? Niba uri muzima se, ni iki wakora kugira ngo ufashe umuntu urwaye?​—Imigani 17:17.

 Justin

 Naguye hasi maze nanirwa kubyuka. Numvaga mbabara mu gatuza, ntashobora kwinyeganyeza. Bahise banjyana mu bitaro ahakirirwaga indembe. Abaganga ntibahise bamenya ikibazo mfite. Ariko bimaze kujya bimbaho kenshi, bamenye ko ndwaye indwara imugaza ingingo kandi ikangiza uruhu.

 Iyo ndwara yahise yangiza urwungano rw’imyakura. Mu by’ukuri, mpora meze nk’umuntu uhinda umushyitsi ku buryo ntashobora gutegeka umubiri wanjye, nubwo maze imyaka itari mike ndwaye iyi ndwara. Hari igihe mbabara umubiri wose cyangwa nkababara intoki ku buryo ntashobora no kuzinyeganyeza. Ni nk’aho ingingo zanjye zose zarwaye umugese.

 Nakundaga kwibwira nti “ndacyari muto cyane ku buryo ntakwiriye kurwara bigeze aha.” Ibyo byarambabazaga cyane. Buri munsi nasengaga Imana ndira maze nkayibaza nti “kuki nahuye n’ibi bibazo byose?” Natangiye no gutekereza ko Imana yantereranye. Ariko naje gutekereza ku rugero rwa Yobu uvugwa muri Bibiliya. Yobu ntiyari asobanukiwe neza impamvu yahuraga n’ibigeragezo byinshi, nyamara yakomeje kubera Imana indahemuka. Kuba Yobu yarashoboye kwihanganira ibibazo byinshi yahuye na byo, nanjye nshobora kubyihanganira.

 Abasaza b’itorero baramfasha cyane. Baza kunsura kenshi bakambaza uko merewe. Hari umusaza umwe wambwiye ko nshobora kumuhamagara igihe cyose nshakiye n’isaha iyo ari yo yose. Buri munsi nshimira Yehova kuba yarampaye incuti nk’izo.​—Yesaya 32:1, 2.

 Iyo turwaye indwara ikomeye, hari igihe twibagirwa ko Yehova azi ikibazo duhanganye na cyo. Bibiliya iravuga ngo “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira” (Zaburi 55:22). Icyo ni cyo ngerageza gukora buri munsi.

 Tekereza: Abandi bantu bagufasha bate kwihanganira uburwayi ufite?​—Imigani 24:10; 1 Abatesalonike 5:11.

 Nisa

 Igihe nari ngeze gihe cy’amabyiruka narwaye indwara imugaza ingingo igatuma umuntu acika intege. Nanone iyo ndwara ishobora gufata umutima, amaso n’izindi ngingo z’ingenzi. Nubwo ntababara buri gihe, iyo narembye ndaribwa cyane.

 Nkimara kumenya ko ndwaye nararize cyane. Nari mpangayikishijwe n’uko ntazongera gukora ibintu binshimisha. Urugero, kubera ko nakundaga kubyina, gutekereza ko nzajya mbyina nkababara kandi nagenda bikananira, byanteraga ubwoba nkibaza uko ejo nzaba meze.

 Mukuru wanjye yaramfashije cyane. Yatumye numva ko ntakwiriye kwigira impuhwe. Yambwiye ko ntagomba guhorana ubwoba kuko ibyo byakwangiza ubuzima bwanjye. Nanone yanshishikarizaga gusenga buri gihe kuko Yehova ari we wenyine wari uzi neza ikibazo mpanganye na cyo.​—1 Petero 5:7.

 Umurongo w’Ibyanditswe untera inkunga ni Zaburi ya 18:6 igira iti “mu byago byanjye nakomeje gutakambira Yehova, nkomeza gutabaza Imana yanjye, na yo yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo, maze ntakira imbere yayo iranyumva.” Uyu murongo wamfashije kumva ko ninsenga Yehova nkamusaba imbaraga zo kwihangana, azanyumva kandi akamfasha. Amba hafi buri gihe.

 Namenye ko kumva ubabaye cyangwa urakajwe n’ibyakubayeho ari ibintu bisanzwe, igihe cyose bitangiza ubuzima bwawe cyangwa ngo byangize imishyikirano ufitanye na Yehova. Si we nyirabayazana w’ibibazo duhura na byo kandi ntazigera adutererana igihe cyose tuzashyira ibyo ashaka mu mwanya wa mbere mu buzima bwacu.​—Yakobo 4:8.

 Tekereza: Ese Imana ni yo twaryoza imibabaro duhura na yo?​—Yakobo 1:​13.