Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki mu gihe inshuti yange imbabaje?

Nakora iki mu gihe inshuti yange imbabaje?

 Icyo ukwiriye kumenya

  •   Abantu ntibabura ibyo bapfa. Kubera ko twese tudatunganye, hari igihe umuntu ukunda cyangwa inshuti yawe magara ashobora kuvuga cyangwa agakora ikintu kikakubabaza. Icyakora nawe ntutunganye. Ubwo rero uge uzirikana ko nawe ushobora kubabaza abandi.​—Yakobo 3:2.

  •   Interineti ishobora gutuma ubabaza umuntu mu buryo bworoshye. Urugero umusore witwa David yaravuze ati: “Iyo uri kuri interineti ukabona amafoto y’inshuti zawe zahuriye hamwe ushobora kwibaza impamvu zitagutumiye. Bishobora kukubabaza ukumva zagutengushye.”

  •   Ushobora gukemura ikibazo.

 Icyo wakora

 Jya wisuzuma. Bibiliya igira iti: “Ntukihutire kurakara mu mutima wawe, kuko kurakara biba mu mutima w’abapfapfa.”​—Umubwiriza 7:9.

 Hari ubwo usanga ibyakubabaje, mu by’ukuri atari ibintu bikomeye.”​—Alyssa.

 Tekereza: Ese ubabazwa n’ubusa? Ese ushobora kwitoza kubabarira amakosa y’abandi?​—Umubwiriza 7:21, 22.

 Jya utekereza ku kamaro ko kubabarira. Bibiliya igira iti: ‘kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bw’umuntu.’​—Imigani 19:11.

 “Kubabarira ni byiza, ndetse n’igihe ufite impamvu zo kubabara. Ibyo bivuze ko utagombye guhora wibutsa umuntu amakosa yakoze ngo ni ukugira ngo ahore agusaba imbabazi. Nubabarira umuntu uge umubabarira burundu.”​—Mallory.

 Tekereza: Ese yarakubabaje cyane? None se ntiwamubabarira kugira ngo mubane amahoro?​—Abakolosayi 3:13.

Si ngombwa kuremereza buri kibazo cyose ugiranye n’inshuti yawe

 Jya uzirikana abandi. Bibiliya igira iti: ‘Ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi.’​—Abafilipi 2:4.

 “Iyo wowe n’inshuti yawe mukundana kandi mukubahana, bibafasha gukemura ibibazo mufitanye vuba uko bishoboka kubera ko muha agaciro ubucuti mufitanye. Muba mwarakoze ibishoboka ngo mube inshuti kandi ntimuba mwifuza icyabuhungabanya.”​—Nicole.

 Tekereza: Ese hari ibintu byiza uzi ku bandi?​—Abafilipi 2:3.

 Umwanzuro: Numenya icyo wakora igihe hari uwakubabaje, bizakugirira akamaro numara kuba mukuru. Ubwo rero byaba byiza ubyitoje uhereye ubu.